RFL
Kigali

Emery Mvuyekure ashobora kwerekeza muri Orlando Pirates yo muri Afurika y’Epfo

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:10/06/2020 21:20
0


Umunyezamu w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda Amavubi , Emery Mvuyekure, wasoje amasezerano mu ikipe ya Tusker yo muri Kenya yakiniraga, yemeje ko ari ku rutonde rw’abanyezamu batatu batoranyijwe muri barindwi bifuzwaga n’ikipe ya Orlando Pirates yo muri Afrika y’Epfo, bityo ko ashobora kuyerekezamo isaha n’isaha.



Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 10 Kamena 2020, mu kiganiro yagiramye na  KT Radio, Emery Mvuyekure uri muri Kenya yemeje amakuru yo kuba ashobora kwerekeza muri Orlando Pirates.

Yagize ati “Ni byo koko umujyanama wanjye (Manager) yohoreje amashusho yanjye muri Orlando Pirates, twari abanyezamu barindwi ariko ikipe yamaze gutoranyamo batatu nanjye ndimo. Tuzajya mu igeragezwa muri iyi kipe nyuma ya Covid -19”.

Ku bijyanye no kuba yakongera amasezerano muri Tusker, Mvuyekure yavuze ko bigishoboka.

Yagize ati “Amasezerano yanjye hano yararangiye, nzabanza kugerageza amahirwe yo kujya muri Orlando Pirates ndebe ko bikunda, nyuma ni bwo nzabona uko mfata umwanzuro wo kuba nakongera amasezerano hano”.

Emery Mvuyekure bikunze ko yerekeza muri Orlando Pirates yaba abaye umukinnyi wa kabiri w’Umunyarwanda ukinnye muri iyi shampiyona, nyuma ya Kwizera Olivier wakinnye muri Free State Stars.

Uretse gukinira ikipe y’igihugu Amavubi, Emery Mvuyekure yamenyekanye mu makipe atandukanye yo mu Rwanda, arimo Police FC yavuyemo yerekeza muri APR FC, ahava yerekeza muri AS Kigali nyuma aza kwerekeza muri Tusker FC yo muri Kenya.


Emery Mvuyekure ashobora kwerekeza muri Orlando Pirates yo muri Afurika y'Epfo





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND