Umunyezamu w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda Amavubi , Emery Mvuyekure, wasoje amasezerano mu ikipe ya Tusker yo muri Kenya yakiniraga, yemeje ko ari ku rutonde rw’abanyezamu batatu batoranyijwe muri barindwi bifuzwaga n’ikipe ya Orlando Pirates yo muri Afrika y’Epfo, bityo ko ashobora kuyerekezamo isaha n’isaha.
Kuri
uyu wa Gatatu tariki ya 10 Kamena 2020, mu kiganiro yagiramye na KT Radio, Emery Mvuyekure uri muri Kenya yemeje
amakuru yo kuba ashobora kwerekeza muri Orlando Pirates.
Yagize
ati “Ni byo koko umujyanama wanjye (Manager) yohoreje amashusho yanjye muri
Orlando Pirates, twari abanyezamu barindwi ariko ikipe yamaze gutoranyamo
batatu nanjye ndimo. Tuzajya mu igeragezwa muri iyi kipe nyuma ya Covid -19”.
Ku
bijyanye no kuba yakongera amasezerano muri Tusker, Mvuyekure yavuze ko
bigishoboka.
Yagize ati “Amasezerano yanjye hano
yararangiye, nzabanza kugerageza amahirwe yo kujya muri Orlando Pirates ndebe
ko bikunda, nyuma ni bwo nzabona uko mfata umwanzuro wo kuba nakongera
amasezerano hano”.
Emery
Mvuyekure bikunze ko yerekeza muri Orlando Pirates yaba abaye umukinnyi wa kabiri
w’Umunyarwanda ukinnye muri iyi shampiyona, nyuma ya Kwizera Olivier wakinnye
muri Free State Stars.
Uretse
gukinira ikipe y’igihugu Amavubi, Emery Mvuyekure yamenyekanye mu makipe
atandukanye yo mu Rwanda, arimo Police FC yavuyemo yerekeza muri APR FC, ahava
yerekeza muri AS Kigali nyuma aza kwerekeza muri Tusker FC yo muri Kenya.
TANGA IGITECYEREZO