RFL
Kigali

Marius Bison waretse kuba umupadiri yasohoye indirimbo ivuga ku witandukanyije n’icyaha akiyegurira Imana-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:10/06/2020 16:11
0


Umuhanzi Kamana Marius Jacques waretse kuba umupadiri kubera urukundo rw’umuziki yasohoye amashusho y’indirimbo nshya yise “Mbaye uwawe”, ivuga ku muntu witandukanyije n'icyaha n'igisa nacyo akagarukira Imana.



Uyu muhanzi azwi mu ndirimbo zigiye zitandukanye nka “Kuba umugabo”, “Mbahaye itegeko”, “Turwanye Corona”, “Umuhamya”, “Mu nzu yawe” n’izindi. 

Amashusho y’iyi ndirimbo ye agaragaza umusore wahariye urukundo rwe inzoga, akaba iciro ry’imigani muri rubanda kugeza ubwo yemeye guhinducyurira Imana.

Marius yabwiye INYARWANDA, ko yanditse iyi ndirimbo “Mbaye uwawe” ngo agaragaza ko Imana buri gihe iba yiteguye “kutubabarira n’ubwo twaba abanyabyaha bakabije. Imana yanga icyaha ariko ikunda umunyabyaha wemere guhinduka.”

Ati “Iyo wemeye guhinduka irakubabarira. Icyo waba warakoze cyose.”

Iyi ndirimbo yasohokanye n’izina rishya azajya akoresha mu muziki, aho yiyise Marius Bison bisobanuye (Imbogo).

Yavuze ko yahisemo iri zina kugira ngo byorohere abakunzi be kurivuga bitabagoye.

Ati “…’Bison’ bisobanuye (Imbogo) rikaba ari izina rya Gisukuti(Totem) niswe cyera kandi nkaba ndikunda cyane; iyo rero ni yo mpamvu nyamukuru nahisemo kwitwa “Marius Bison” nk’izina ry’ubuhanzi.”

Yavuze ko iki ari igihe cye cyo kugaragariza abanyarwanda icyo ashoboye mu muziki, abasaba kumushyigikira mu bihangano byose azagenda asohora.

Iyi ndirimbo “Mbaye uwawe” yasohoye yatunganyijwe na David Pro mu buryo bw’amajwi, naho amashusho yakozwe na Papa Emile.

Marius Bison ni umuririmbyi, umwanditsi w’indirimbo n’umucuranzi w’ibikoresho bitandukanye bya Muzika birimo Gitari na Piano akaba ndetse umwarimu n’Umuyobozi w’indirimbo mu makorari yo mu Kiriziya Gatolika.

Uyu muhanzi yatangiye umuziki igihe yigaga mu mashuri yisumbuye aho yize mu Iseminari nto ariho benshi mu bitegura kuba abapadiri bahera maze urukundo rwe rwa muzika ruganza muri we.

Arangije mu Iseminari ntoya yakomeje mu iseminari nkuru aho yifuzaga kuzaba Padiri ariko bitewe n’urukundo rwa muzika ndetse n’inshingano abapadiri baba bafite asanga atazashobora kubibangikanya byombi maze ahitamo kwiyegurira Muzika ibyo kuba Padiri aba abiteye umugongo atyo.


Umuhanzi Marius Bison yasohoye amashusho y'indirimbo ye nshya yise "Mbaye uwawe"

Marius yasohoye indirimbo nshya anatangaza izina rishya azajya akoresha mu muziki

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO "MBAYE UWAWE" YA MARIUS BISON

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND