RFL
Kigali

Brésil: Guverinoma yongeye gutangaza umubare w’abishwe na Covid-19 nyuma yo gushinjwa guhisha umubare nyawo

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:10/06/2020 15:33
0


Kuri uyu wa Kabiri, Guverinoma ya Burezile yongeye gutangaza umubare w'abantu bapfuye muri iki gihugu bazize icyorezo cya coronavirus nyuma y’uko hashize iminsi yaranze kuvuga umubare bitewe n’uburemere bw’ibibazo by’ubuzima bikabije.



Ku wa Gatanu, Guverinoma ya Perezida Jair Bolsonaro yari yahagaritse gutangaza umubare rusange w'abantu bapfuye bazize Coronavirus ivuga ko irimo gukoresha uburyo bushya. Minisiteri y’ubuzima yongeye kwerekana ko abapfuye biyongereyeho 1,272, bagera ku 38.406 bishwe na virusi - umubare wa gatatu ku isi, nyuma y’Amerika n'u Bwongereza.


Minisiteri yavuze ko umubare w'abantu banduye wazamutse ugera kuri 739.503, iki gihugu kikaba kibaye icya kabiri mu kugira abantu benshi ku isi, nyuma ya Amerika.

Src: France24 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND