RFL
Kigali

Ubusobanuro n'imiterere by'izina Faustin

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:10/06/2020 12:33
2


Faustin ni izina rikomoka mu kilatini "faustus" Bisobanura "umutunzi" gusa nanone hari aho risobanura “ibyishimo”



Faustin ni umuntu ugira amarangamutima cyane, acika intege byihuse, agira ubwibone ndetse yumva nta kintu cyamunanira kandi ntibyakorohera buri wese guhindura ibitekerezo bye,

Faustin ni umunyabwenge kandi arashyikirana, yishimira gufasha abandi, aririnda cyane ngo hatagira uwo bahurira mu makimbirane kuko usanga yanga ikintu cyamukomeretsa.

Nubwo agira ikibazo cyo kwerekana ibyiyumvo bye kubera gutinyuka no kwiyoroshya gukomeye, ba Fautin bakunze kuba intiti kandi bakagira ubudahemuka

Gusa nanone Faustin Ni umuntu ukunda guhindagurika ibije byose bituma areka ibyo yari yiyemeje gukora akongera gutangira ibindi bundi bushya ibyo bigatuma atagera ku byo yiyemeje byose  nubwo aba yihaye gahunda nyinshi

Kubera ukuntu Faustin ahindagurika,urukundo rwe narwo ntiruhama hamwe kuko iyo abonye uwo akunze ahita areka uwo bakundanaga agafata undi gutyo gutyo bigatuma atagira umukobwa bakundana by’ukuri keretse iyo abonye wawundi uzi gukunda akamugumaho ndetse akamushyira ku murongo

Iyo akiri muto bisaba ko ababyeyi be bamuba hafi kugirango bamubuze kurengera kuko arakubagana cyane

Src: www.parents.fr

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Iyakaremye faustin1 year ago
    Ubwo mwabikuyehe byose, iyo mico ko ndi kuyisangaho yose .murakoze
  • Nshimiyimana 2 weeks ago
    Muba mwarabikoreye ubushakashatsi





Inyarwanda BACKGROUND