Faustin ni izina rikomoka mu kilatini "faustus" Bisobanura "umutunzi" gusa nanone hari aho risobanura “ibyishimo”
Faustin ni umuntu ugira amarangamutima cyane, acika intege byihuse,
agira ubwibone ndetse yumva nta kintu cyamunanira kandi ntibyakorohera buri
wese guhindura ibitekerezo bye,
Faustin ni umunyabwenge kandi arashyikirana, yishimira
gufasha abandi, aririnda cyane ngo hatagira uwo bahurira mu makimbirane kuko
usanga yanga ikintu cyamukomeretsa.
Nubwo agira ikibazo cyo kwerekana ibyiyumvo bye kubera gutinyuka
no kwiyoroshya gukomeye, ba Fautin bakunze kuba intiti kandi bakagira
ubudahemuka
Gusa nanone Faustin Ni umuntu ukunda guhindagurika ibije
byose bituma areka ibyo yari yiyemeje gukora akongera gutangira ibindi bundi
bushya ibyo bigatuma atagera ku byo yiyemeje byose nubwo aba yihaye gahunda nyinshi
Kubera ukuntu Faustin ahindagurika,urukundo rwe narwo
ntiruhama hamwe kuko iyo abonye uwo akunze ahita areka uwo bakundanaga agafata
undi gutyo gutyo bigatuma atagira umukobwa bakundana by’ukuri keretse iyo
abonye wawundi uzi gukunda akamugumaho ndetse akamushyira ku murongo
Iyo akiri muto bisaba ko ababyeyi be bamuba hafi kugirango
bamubuze kurengera kuko arakubagana cyane
Src: www.parents.fr
TANGA IGITECYEREZO