RFL
Kigali

Ibyamamare 300 byasinye ku ibaruwa basaba impinduka muri Polisi ya New York nyuma y'urupfu rwa George Floyd

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:10/06/2020 9:47
0


Ibyamamare birenga 300 bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bashyize umukono ku ibaruwa ifunguye basaba ko Police yo mu Mujyi wa New York ihindura imikorere nyuma y'urupfu rw'umwirabura George Floyd.



Aba bahanzi barimo Rihanna, Ariane Grande, Justin Bieber, Billie Eilisha, Migos, Megan Thee Stallion, Justin Bieber, Meek Mill, Nas, Demi Lovato n’abandi bemeje ko hakenewe impinduka muri Polisi ikorera mu Mujyi wa New York. 

Muri iyi baruwa, aba banyamuziki bahamagariye Leta guhindura ingingo ya 50-A ijyanye n’imyitwarire y’umupolisi wa rubanda.

Ubu busabe buje nyuma y’imyigaragambyo ikomeye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yakurikiye urupfu rw’umwirabura George Floyd wishwe atsikamiwe ku ijosi n’umupolisi wo muri Minnesto, ku wa 25 Gicurasi 2020.

Aba bahanzi bavuze ko bashenguwe n’urupfu rwa George Floyd ndetse n’abandi birabura bagiye bavutswa ubuzima mu bihe bitandukanye.

Bavuze ko umupolisi urenga ku ndahiro yo gucanga umutekano wa rubanda, akwiye kubiryozwa ndetse inkiko zigakora akazi kazo, kugira ngo ubutabera butangwe ku bo yarenganyije.

Bati “...Intambwe y’ingenzi ni uguhindura Itegeko rigena imyitwarire y’umupolisi. Ingingo ya 50-A ishyira ubudahangarwa bukomeye mu kubungabunga ubusugire bw’umupolisi uba witwaye nabi ku karubanda bikazitira inzira y’ubutabera. Hakenewe impinduka kandi ibi bigomba guhinduka byihuse.”

Iyi baruwa izohererezwa Andrew Cuowmo, Guverineri wa New York n’abandi.

Aba bahanzi bavuze ko iyi baruwa idahagije kugira ngo ingingo ya 50-A ihinduke, ahubwo ko n’abagize Inteko Ishinga Amategeko bakwiye kubigiramo uruhare kugira ngo Police ya New York ihindure imikorere mu gihe cya vuba.

George wari ufite imyaka 46 y’amavuko yashyinguwe mu mujyi wa Huston muri Leta ya Texas, kuri uyu wa Gatatu tariki 09 Kamena 2020.    

Mu rwego rwo kumuha icyubahiro, inzu mberabyombi z’Umujyi wa Huston zacanwemo amabara atukura ndetse n’irisa na zahabu nk’amabara aranga ishuri umwibura George Floyd yizeho.

Kuva mu mpera z’icyumweru gishize yakorewe amasengesho yo kumusezeraho muri Caronila, Minneapolis, mu rusengero rwa Fountain of Praise n’ahandi.

Urupfu rwe rwakuruye imyigaragambyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika hamaganwa irondabwoko n’ubwicanyi bw’Abanyamerika b’abirabura bukorwa na Polisi y’iki gihugu.

Rihanna, Ariane Grande, Billie Eilish basabye ko Polisi ya New York ihindura imikorere nyuma y'urupfu rwa George


Umwirabura George yasezeweho wa nyuma, kuri uyu wa Gatatu


Byari amarira n'agahinda mu muhango wo gushyingura George Floyd, kuri uyu wa Gatatu


Nancy Pelosi, Umuyobozi w'Umutwe w'Abadepite mu Inteko Ishinga Amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, abadepite n'abandi banyacyubahiro bashinje ivi hasi bunamira George wishwe n'umupolisi

AMAFOTO: Reuters/AFP





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND