RFL
Kigali

Nyuma ya Harmonize, Rayvanny nawe yavuze ko ashobora gusezera muri Wasafi

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:9/06/2020 19:15
0


Umuhanzi wo muri Tanzaniya Rayvanny umaze igihe akorana n’inzu ifasha abahanzi ya Diamond izwi ku izina rya Wasafi, yavuze ko mu gihe runaka kiri imbere, ashobora kuzahagarika imikoranire ye n’iyi nzu agashinga iye kuko amaze kugira ubwo bushobozi.



Ibi yabitangaje ubwo yari ari mu kiganiro kuri Wasafi Tv. Umwe mu bakunzi be yamubajije indi nzu ifasha abahanzi yumva yakorana nayo aramutse avuye muri Wasafi. Uwo mufana yagize ati "Ubu wajya he kano kanya uramutse ubwiwe ko uvuye muri Wasafi, ni iyihe label yindi wanjyamo?". Iki kibazo undi mukunzi we wanyuze kuri Facebook witwa Mocked Tanasha yongeye kumusaba kugisubiza. 

Rayvanny kuri iki kibazo yasubije ko atazava muri Wasafi vuba aha ariko ko afite gahunda yo gushinga label ye kuko abifitiye ubushobozi ku buryo yava muri Wasafi yinjira mu ye . Ati "Nta yindi label najyamo mvuye muri Wasafi ahubwo nakubaka izanjye nk’icumi”. Gusubiza iki kibazo muri ubu buryo hari ababifashe nko guca amarenga yo kuba nawe agiye gusohoka muri Wasafi nyuma ya bagenzi be Harmonize na Rich Mavoko. Harmonize we binjiranye muri iyi nzu, nyuma aza gusezera muri Kanama umwaka ushize ashinga inzu ye bwite ifasha abahanzi yise ‘Konde Gang’. 

Raymond Shaban Mwakyusa ukunze kwiyita Rayvanny cyangwa Vanny Boy, ni we muhanzi muri Wasafi umaze guhurira na Diamond mu ndirimbo nyinshi zirimo nka, Tetema, Vumbi, Mwanza, Salome, Iyena, Zilipendwa ndetse na Quarantine. Yinjiye muri Wasafi ku buryo bweruye mu 2015, indirimbo ye ya mbere yakoreye muri iyi nzu ijya hanze mu 2016. Nk’umuhanzi yagiriye ibihe byiza muri iyi label.

 Yegukanye ibihembo bikomeye mu muziki birimo BET Award yatwaye mu 2017 bimugira umuhanzi wa kabiri wegukanye BET Award muri Africa y’Uburasirazuba nyuma ya Eddy Kenzo wari waratwaye iki gihembo mu 2015 mu Cyiciro cya "The International Viewers Award" yahatanagamo.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND