RFL
Kigali

Micheal B Jordan na Kendrick Sampson basabye Leta ya Amerika gukura Trump mu biro mbere y’amatora

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:7/06/2020 23:25
0


Abakinnyi ba Filime, Michael B. Jordan na Kendrick Sampson bakomeje gusaba impinduka zikomeye mu bashinzwe umutekano muri Amerika nko muri Politike iyoboye igihugu no muri Hollywood. Basabye ko Trump akurwa mu biro mbere y’amatora y'umukuru w'igihugu banasaba ko buri wese yakumva ijwi ryabo nyuma yo kubona ibyo abirabura bari guhura nabyo.



Aba bagabo b'ibyamamare muri Cinema, bahuruje imbaga muri Los Angeles basaba ko ubutegetsi bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika burangajwe imbere na bwa Perezida Donald Trump bwumva abaturage, bukagabanya guhohotera abirabura cyangwa bugahagarikwa. 

Ubwo bageraga kuri Beverly Hills Police Department (BHPD) Kendrick Sampson yahavugiye ijambo ryari rikubiye mu bice bibiri. Yasabye ko Police yahagarikirwa amafaranga igenerwa na Leta ndetse asaba ko Perezida Donald Trump akurwa mu biro mbere y’amatora.

Ibi si ubwa mbere byari bibaye kuri aba bagabo bombi ngo bagaragaze ukuri kwabo dore ko Kendrick mu cyumweru cyashize yagaragaye muri Los Angeles nanone ari mu bayoboye imyigaragambyo. Yavuze atarekera aho cyangwa ngo aceceke na cyane ko ngo yagiye araswa cyane n’abashakaga kumwiba ndetse akemeza ko nawe yagiye akorerwa ihohoterwa n’abo yise abapolisi b’iki gihugu.

Imyigaragambyo irakomeje mu kwamagana ihohoterwa rikorerwa Abirabura muri Amerika

Source: TMZ






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND