RFL
Kigali

Australia: Charles Kagame uvuga ko nta nyungu y'amafaranga akeneye mu kuririmbira Imana yasohoye indirimbo 'Ntuzibagirwe'

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:6/06/2020 21:51
0


Umuramyi Kagame Charles ukorera umurimo w’Imana mu itorero rya Lifehouse Church muri Australia nyuma y’amezi 7 gusa atangiye umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana yashyize hanze indirimbo ya 3 yise 'Ntuzibagirwe' atangaza ko agiye gukomeza gukorana imbaraga.



Charles Kagame ni umuramyi uvuga ko nta nyungu y'amafaranga akeneye mu kuririmbira Imana nk'uko yabihigiye Imana. Aje yiyongera ku bandi bahanzi nyarwanda basanzwe bakorera muzika hanze y’u Rwanda. Amaze gukora indirimbo 3 ari zo: 'Ahindura ibihe' yatangiriyeho, 'Tubagarure' na 'Ntuzibagirwe' yashyize hanze. 

Yatangaje ko yiteguye gukora n’izindi ndirimbo kuko ariwo muhigo yahigiye Imana akiri muto. Ashimangira ko nta nyungu z'amafaranga akeneye mu kuririmbira Imana ahubwo akeneye ko inkuru nziza y'ubutumwa bwiza igeraa kure abantu benshi bakarushaho kuvirwa n'umucyo.


Uyu muramyi Charles Kagame yagize ati: ”Kuba ntarakoze muzika isanzwe ngakora Gospel ni uko ari umuhigo nahigiye Imana nkiri muto ko nzayiririmbira kandi nkaba mbikora nta nyungu runaka mbishakamo uretse kwamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo”

Ubwo twamubazaga umuhanzi afatiraho ikitegererezo yatubwiye ko 'akunda cyane imyandikire y’umuhanzi Israel Mbonyi'. N’ubwo kugeza ubu indirimbo ze zose zikiri amajwi, yadutangarije ko ateganya kuza mu Rwanda agakora n’amashusho no kurangiza indi mishinga afite muri Studio.

REBA HANO INDIRIMBO 'NTUZIBAGIRWE' YA CHARLES KAGAME







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND