RFL
Kigali

FERWAFA yateye utwatsi ubujurire bwa Gicumbi FC na Heroes, bituma aya makipe yiyemeza kwiyambaza FIFA

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:6/06/2020 11:53
0


Komisiyo y’ubujurire mu Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA, yateye utwatsi ibirego byatanzwe n’ubuyobozi bwa Gicumbi FC na Heroes bwari bwareze buvuga ko aya makipe yasubijwe mu cyiciro cya kabiri mu buryo binyuranije n’amategeko nyuma yo gusoza Shampiyona y’icyiciro cya mbere imburagihe kubera icyorezo cya Coronavirus.



Tariki 22/05/2020 ni bwo komite nyobozi ya Ferwafa yari yateranye ifata umwanzuro ku isozwa rya shampiyona y’icyiciro cya mbere, aho hafashwe umwanzuro ko APR FC yegukana igikombe cya shampiyona, naho Gicumbi na Heroes FC zigasubizwa mu cyiciro cya kabiri.

Nyuma y’uwo mwanzuro amakipe yombi yahise yandikira FERWAFA ayigaragariza ko uburyo yasubijwe mu cyiciro cya kabiri mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 05 Kamena 2020, Komisiyo y’ubujurire muri FERWAFA  ni bwo yatanze umwanzuro ku bujurire bwa Gicumbi FC na Heroes FC ku karengane bavuga bahuye nako.

Komisiyo y’Ubujurire muri FERWAFA yari iyobowe na Bwana Kajangwe Joseph yemeje ko ubujurire bwa Gicumbi FC na Heroes FC nta shingiro bufite, itangaza ko icyemezo cya Komite Nyobozi ya FERWAFA cyo kuwa 22/05/2020 cyo kumanura mu cyiciro cya kabiri amakipe Gicumbi FC na Heroes FC kidahindutse.

Nyuma yo kubona uyu mwanzuro ikipe ya Gicumbi ntiyanyuzwe na wo, aho yahise ifata umwanzuro wo kwiyambaza Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku Isi FIFA, kugira ngo ibarenganure nk'uko umwe mu bayobozi b'iyi kipe yabitangarije INYARWANDA.


Gicumbi FC biteguye kugeza ikirego muri FIFA





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND