RFL
Kigali

Yverry agiye gusohora filime ishingiye ku bushabitsi mu muziki-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:6/06/2020 8:48
0


Umuhanzi Rugamba Yverry [Yverry] uherutse kumurika Album 'Love you more', yatanze integuza ya filime y’uruhererekane yise 'Ejo' ishingiye ku buzima n’ubushabitsi bwo mu muziki.



Integuza y’iyi filime yasohotse kuri uyu wa Gatandatu tariki 06 Kamena 2020 irimo Yvanny Mpano, Yverry, Tuyizere Victor na Ishimwe Bruno. Yatunganyijwe na Yverry afatanyije na One Love Studio. Izagaragaramo bamwe mu bahanzi Nyarwanda uko izagenda isohoka.

Mu kiganiro na INYARWANDA, Yverry yavuze ko yagize igitekerezo cyo gukora iyi filime nyuma y’uko aganiriye n’umuhanzi Mento bareba ku cyakorwa mu guteza imbere uruganda rw’imyidagaduro mu Rwanda n’uko rwabyazwa umusaruro.

Yavuze ko ari filime bahaye umwihariko wo kuba ishingiye ku muziki ariko ngo izagaragaramo urukundo, indirimbo ze mbere y’uko azishyira ku isoko n’iz’abandi, uko umuziki wabyazwa umusaruro n’ibindi.

Integuza y’iyi filime igaragaramo umwana uba ucuranga gitari ari ku muhanda agahabwa amafaranga n’umukobwa umubwira ko ari umuhanga mu kuririmba kandi ko indirimbo ye ari nziza.

Yverry yavuze ko iyi filime izaba ishingiye kuri uyu musore, aho azakorerwa indirimbo, ibikorwa bye byamamazwa mu rwego rwo kwerekana uko umuhanzi ashobora kwitabwaho akabyazwa umusaruro.

Uyu muhanzi yavuze ko filime nyinshi zimaze gusohoka zitavuga ku muziki, kandi ko hari umubare munini wibaza ubuzima bw’umuhanzi umunsi ku wundi ari nayo mpamvu bifuje kunyuza muri iyi filime buri kimwe umuhanzi akenera.

Ati “Ni yo mpamvu natekereje ndavuga nti hari byinshi umuntu yakwigishirizamo abandi. Kubera ko hari ibintu byinshi abantu baba batazi, kandi bibaza uko bikorwa n’uko bigenda…Turashaka kwereka abantu uko bikorwa (umuziki) niyo mpamvu twatekereje iyi filime.”

Yverry yavuze ko iki gitekerezo cyaje mu gihe abantu basabwa ku guma mu rugo, babona ko bigoye kongera gukora ibitaramo bihuriza hamwe bashaka indi mpamo muri bo babyaza umusaruro.

Uyu muhanzi yavuze ko yiyambaje kompanyi ya One Love Films kugira ngo anoze neza filime ye nk’uko abyifuza. Ni filime avuga ko izagaragaramo benshi mu bantu bazwi nk’Abanyamakuru, abahanzi, abakina filime basanzwe n’abandi.

Muri muzika, uyu muhanzi aherutse gusohora indirimbo ‘Amen’ yakoranye na Mento, Yvanny Mpano ndetse na Christian. Aherutse kandi gusohora indirimbo “Quarantine Love” ishingiye ku mukunzi we.

Rugamba Yverry aritegura gusohora fiime y'uruhererekane yise "Ejo"

KANDA HANO UREBE INTEGUZA YA FILIME 'EJO' Y'UMUHANZI YVERRY






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND