RFL
Kigali

Confiance Muhumure na Bukuru Kavoma uba muri USA bakoranye indirimbo 'Ndamushima'-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:5/06/2020 14:37
0


Confiance Muhumure uzwi cyane muri Alarm Ministries yamaze gushyira hanze indirimbo nshya 'Ndamushima' yasohokanye n'amashusho yayo, akaba ari indirimbo yakoranye n'umuhanzi Bukuru Kavoma uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) ari nawe wagize igitekerezo cyo gukora iyi ndirimbo.



Muhumure Confiance (Confi) yabwiye INYARWANDA ati "Iyi ndirimbo inspiration yavuye ku musore witwa Kavoma Bukuru utuye USA yaranyandikiye ambwira ko ashaka ko dukorana indirimbo ndamwemerera. Hanyuma yandika amagambo arayampa ya nyuma dukuramo amwe twongeramo andi hanyuma dushaka melody yayo muri studio na producer. Hanyuma turayisohora, gusa igitekerezo cyazanywe n'uwo musore nababwiye aranyenspira turayikora gusa igitekerezo ni icye". 


Muri iyi ndirimbo 'Ndamushima', aba baririmbyi baririmbamo ko bashima Yesu Kristo wabacunguje amaraso ye y'igiciro cyinshi ku musaraba akikorera ibyaha by'abari mu isi bose kugira ngo abahe ubugingo buhoraho. Baririmbamo aya magambo "Ndamushima Yesu. Bya bindi byangoraga, Yesu yarabyikoreye, ndamushima. Imitwaro yose yamvunaga, Yesu yarayikoreye, ndamushima. Yaduhaye kuba abo turi bo, none ndamushima. Yarenze urwego rwo kuba ari ikinege, Yesu atugirira impuhwe. Ikuzo n'amashimwe byose ni ibya Yesu".

REBA HANO INDIRIMBO 'NDAMUSHIMA' YA CONFI FT KAVOMA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND