RFL
Kigali

Abagore: Uburyo wakwigarurira umutima w’umugabo udasanzwe agufitiye urukundo

Yanditswe na: Clementine Uwiringiyimana
Taliki:5/06/2020 9:08
0


Buri wese akenera kugira uwo akunda. Kubona uwo ukunze biroroha ariko bikagorana kumenya icyo gukora ngo ugumane nawe.



Umuntu wese iyo abonye undi akumva aramukunze, aharanira gukora uko ashoboye ngo atamucika. Kugitsina gore rero biranagorana kuba yakubwira ko yagukunze kuko ubusanzwe ntibiba muri kamere yabo gusaba urukundo.

Muri iyi nkuru ngiye kukubwira uko wakwitwara imbere y’umugabo utagukunda kugeza wigaruriye umutimawe. Aha nibwo noneho yazabona ko umukunda akaba yazamo bitakugoye.

 

1. Icyubahiro

Ntamugabo utifuza kubahwa, iyo apanga kubaka urugo ikintu cyambere kiza muri we ni umugore umwubaha. Kubahwa rero ni magirirane, icyo utanze nicyo kikugarukira. Niba weretse umusore wakunze icyubahiro, nawe birikora agatangira kukubaha. Iyo utamwubashye umubano wanyu uhagarara aho.

 

2. Kwigaragaza neza

Uburyo wambara n’uburyo uvuga bivuze ikintu kinini imbere y’umusore mudasanzwe muziranye. Niba ushaka kuba igikinisho cye, wambara nk’idaya ariko niba ushaka kubona umugabo nyawe wiyambika nk’umukobwa wiyubaha. Igaragaze neza, wiyubahe bizatuma nawe atekereza kuri uwo mukobwa w’ubupfura abona imbere ye.

 

3. Kwitonda

Niba uyu musore umubonye uburyo, mutege amatwi, umuhe umwanya, umuganirize ibyo ukunda n’ibyo wanga bizatuma abona ko wihagazeho. Ibi numara kubimwereka, uzatangire noneho umwerurire umwereke ko umukunda, ubimwereke muburyo bwose, umwereke ko wishimira ko kuba ari hafi yawe. Mugurire impano, umutungure muri bike ushoboye hanyuma wirebere uburyo azaba uwawe mwarahuye ukamukunda we atanabitekerezaho.

 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND