RFL
Kigali

Yvanny Mpano yasohoye indirimbo “Waruzuye” ivuga ku musore wasobanukiwe n’urwo akunda inkumi-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:4/06/2020 8:27
0


Umuhanzi Yvanny Mpano yasohoye indirimbo “Waruzuye”, ivuga ku musore wasobanukiwe n’uwo akunda ndetse n’urukundo amukunda.



Yvanny Mpano yakunzwe mu ndirimbo “Ndabigukundira”, “Amateka”, “Mama Lolo” n’izindi. 

Iyi ndirimbo ye nshya “Waruzuye” yasohotse kuri uyu wa Kane tariki 04 Kamena 2020, yakorewe muri Kigali Record y’umuhanzi Rugamba Yverry [Yverry].

Ije isanganira ku isoko indirimbo “2020” uyu muhanzi yasohoye ku wa 11 Ukuboza 2019.

Iyi ndirimbo iri mu njyana ya R&B yatuwe abakunzi b’umuziki muri rusange, ivuga ku musore wakoze ibishoboka byose kugira ngo akundana n’umukobwa w’amahitamo, bityo ko atakora ikosa ryo kumwirengeshwa.

Avuga ko asobanukiwe neza n’urwo akunda uyu mukobwa ko adahari ayaba atuzuye.

Uyu musore avuga ko atazirukansa amahitamo y’uyu mukobwa, ahubwo azamugenza gacye amubere inshuti.

Avuga ko azi neza ibikomere yatewe mu rukundo bityo ko azamubera umwambaro umukwiriye.

Hari aho uyu muhanzi aririmba agira ati “Amarira narize ngo duhuze, umutima wawe waba waruzuye. Mbivamo, mbijyamo- Umutima wawe waba waruzuye. Nsobanukiwe neza urwo ngukunda, udahari sinabaho nuzuye.”

Igicurangisho cy’umuziki cya ‘Saxophone’ cyumvikana muri iyi ndirimbo cyacuranzwe na Christian, uwitwa Mutuzo Courage yacuranze gitari akusitike, ‘Video Lyrics’ yakozwe na Gene Kwizera.


Umuhanzi Yvanny Mpano yasohoye indirimbo nshya yise "Waruzuye" ivuga ku musore wasobanukiwe n'urwo akunda inkumi

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO "WARUZUYE" YA YVANNY MPANO

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND