RFL
Kigali

Premier League: Ibipimo byagaragaje undi muntu wanduye Coronavirus

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:4/06/2020 8:28
0


Mu bipimo 1197 byafashwe mu ntangiriro z’iki Cyumweru mu cyiciro cya 5 cyo gupima abakinnyi ndetse n’abandi bantu bagize amakipe akina shampiyona y’u Bwongereza ‘Premier League’, byagaragaje undi muntu mushya wanduye icyorezo cya Coronavirus.



Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 3 Kamena ni bwo hashyizwe ahagaragara ibyavuye mu cyiciro cya gatanu cy’ibizamini byafashwe ku wa Mbere no ku wa Kabiri muri iki cyumweru,ku bakinnyi n’abandi bantu bagize amakipe akina muri Premier League.

Umuntu umwe ni we wagaragaye ko yanduye mu bipimo 1197 byafashwe. Premier League ikaba yahise itangaza ko umuntu  wanduye, agomba guhita yishyira mu kato mu gihe cy’iminsi irindwi. Ikipe ya Tottenham yatangaje ko umuntu umwe wagaragaweho COVID-19 ari uwayo, ariko amazina ye ntiyatangajwe.

Abakinnyi n’abandi bagize amakipe, bapimwa inshuro ebyiri mu cyumweru kugira ngo bizere ubuzima buzira Coronavirus muri Premier League. Mu byiciro bitanu by’ibipimo bimaze gufatwa muri Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Bwongereza, hamaze kuboneka abantu 13 banduye Coronavirus mu bipimo 5079.

Biteganyijwe ko shampiyona izasubukurwa tariki ya 17 Kamena 2020. Ikipe ya Liverpool niyo iyoboye urutonde rwa shampiyona ikaba inafite amahirwe menshi cyane yo kwegukana igikombe cya shampiyona cy’uyu mwaka mu Bwongereza. 


Abantu 13 ni bo bamaze kugaragarwaho Coronavirus kuva amakipe yatangira gupimwa





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND