Umuhanzikazi mu njyana Gakondo Clarisse Karasira yasohoye amashusho y’indirimbo nshya yise 'Uwacu' yegeneye abantu bose bava mu miryango yabo bakajya gushakira ubuzima ahandi cyane cyane hanze y’Igihugu.
Clarisse Karasira yabwiye INYARWANDA ko yagize igitekerezo cyo gukora indirimbo ibwira abantu bavuye iwabo mu ngo bakajya gushakira ubuzima hirya y’iwabo cyane cyane aba diaspora bagiye hanze y’u Rwanda, gukomeza kwibuka aho akomoka.
Amashusho y’iyi ndirimbo ashushanya inkuru y’umusore usezera ab‘iwabo akajya gushakira ubuzima imahanga, ariko agakomeza kwibuka umuryango we no kuzirikana Igihugu cyamubyaye.
Ati “Iyi ndirimbo rero iributsa ko ahantu hose umuntu yagiye gushakira ubuzima agomba kwibuka iwabo, kwibuka umuryango, agomba gukomeza isezerano yagiranye n’umuryango, agomba gukomeza gukomera ku rukundo rw’iwabo.”
Uyu muhanzikazi avuga ko iyi ndirimbo igamije gukundisha abantu iwabo cyane, bakahakumbura, bakahakorera ndetse bakahasabira.
Amajwi y’iyi ndirimbo yatunganyijwe na Evydecks n’aho amashusho yakozwe na Fefe Faith. Iyi ndirimbo ije isanganira izindi uyu muhanzikazi yari aherutse gusohora nka “Ibikomere”, “Mwana w’umuntu”, “Urungano” n’izindi.
Clarisse Karasira yasohoye amashusho y'indirimbo nshya yise "Iwacu" yibutsa aba-Diaspora kuzirikana imiryango yabo n'Igihugu
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO "UWACU" YA CLARISSE KARASIRA
TANGA IGITECYEREZO