RFL
Kigali

USA: Roxie Washington wabyaranye na George Floyd wishwe anigishijwe ivi n'umupolisi yavuze amagambo yateye benshi agahinda

Yanditswe na: Editor
Taliki:3/06/2020 16:22
0


"Ndashaka ubutabera", amwe mu magambo yagarutsweho na Roxie Washington nyina w'umwana wa George Floyd umwirabura wapfuye mu cyumweru gishize, ubwo yahohoterwaga n’umupolisi witwa Derek Chauvin amunigishije ivi mu gihe kigeze ku minota 9 mu mujyi wa Minneapolis muri leta ya Minnesota muri Amerika.



Umuplisi wishwe George Floyd, yaje gutabwa muri yombi, ubu azagezwa imbere y’ubutabera mu cy’umweru gitaha. Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ku wa Kabiri w’iki cyumweru mu mujyi wa Minneapolis, Roxie Washington wari kumwe n’umwana we (Gianna) w’imyaka itandatu y’amavuko, yabyaranye na nyakwigendera George Floyd, yavuze amagambo avanze n’ikiniga ati: ”Ndashaka ko umugabo wanjye ahabwa ubutabera, ntitaye ku byo abantu batekereza kuko yari umuntu mwiza”.

Akomeza agira ati: ”Yari umuntu mwiza, ikimenyetso ni iki kibigaragaza (ibi yabivugaga atunga urutoki umwana we Gianna). Roxie Washington yakomeje avuga ko umugabo we George Floyd yimutse muri Texas ajya gutura mu mujyi wa Minneapolis aho yari agiye gushaka ubuzima bwiza, kandi ko umugabo we yitaga ku mwana wabo, akamumenyera buri kimwe nka se.


Washington yafashwe n'ikiniga ubwo yaganiraga n'itangazamakuru

Washington akomeza avuga ko ubwo umugabo we yitabaga Imana, byamugoye cyane kubisobanurira umwana we, gusa nyuma umwana we yakomeje amubaza impamvu abantu bakomeje kuvuga izina rya se kuri televiziyo. Nyuma yo kubona umwana we akomeje kumubaza cyane ni bwo yabonye ko ari ngombwa kumubwira ibyabaye kuri se. 

Washington mugambo ye yatangarije ikinyamakuru cya CNN yagize ati: ”Ikintu cyonyine nagombaga kubwira umwana wange ni uko se yapfuye kubera ko atabashaga guhumeka”. Avuga ko atari guhita abwira umwana ko se yishwe n’abapolisi. Mu kiganiro n’itangazamakuru Roxie Washington yagaragazaga agahinda kenshi ku maso.


Gianna umwana uyu mubyeyi yabyaranye na nyakwigendera George Floyd

Yakomeje avuga ko ababajwe no kuba umwana we atazabona se nakura cyangwa nagira icyo agerayo mu buzima bwe, aho yagize ati:”Ntabwo azabona umwana we nakura, narangiza amashuri (graduate)…ntabwo azamufata ukuboko nashyingirwa”. Akomeza avuga ko niba hari ikibazo umwana we afite, ni uko atozongera kubona se ukundi.

The Hennepin County Medical Examiner iherutse gusohora ibizamini bya Autopsy byakorewe ku mubiri wa George Floyd mu kureba icyamwishe, ni bwo ibisubizo byaje kugaragaza ko yazize ikibazo cy’umutima (Heart attack) no kubura umwuka, nyuma y'uko anigishijjwe ivi n’umupolisi ubwo yatabwaga muri yombi.

Abunganira Roxie Washington mu rukiko batangaje ko bashaka ko isi yose ibona mu yindi shusho ibigaragara muri videwo ya George Floyd ubwo yahohoterwaga n’umupolisi. Umwe mu bunganira Roxie mu rukiko witwa Chris Stewart mu magambo ye yagize ati: ”Turashaka ko isi ibona ubwiza bwa Gianna”. Akomeza avuga ko bigomba kuba inshingano, niba umupolisi ahutaje umuntu runaka agomba guhita atabwa muri yombi aho kwirukanwa mu kazi.


George Floyd hamwe n'umuryango we 

Kuwa Kabiri w’iki cyumweru ni bwo imbaga nini y’abantu yari iyobowe na mushiki wa Goerge Floyd na bamwe mu bagize umuryango we, bateraniye mu mujyi wa Houston mu gikorwa cyo kunamira umuvandimwe we. Imyigaragambyo yo kwamagana ibyabaye kuri uyu mugabo w’umwirabura yatangiriye muri Minneapolis ubu ikaba imaze kugera mu mijyi myinshi igize leta zitandukanye zigize Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse no mu yindi mijyi itandukanye hanze ya Amerika cyane cyane mu Burayi.

Biteganijwe ko imihango yo gushyingura George Floyd izaba mu cyumweru gitaha, mu mujyi wa Houston. Abantu benshi bagiye batanga ubufasha butandukanye mu gufasha umuryango w’uyu mugabo witabye Imana, aho ubu hamaze gukusanywa agera kuri Miliyoni zigera ku icumi z’amadolari y’amerika ($10,000,000). Abantu bagiye batanga uko bishoboye mu gufasha uyu muryango. Umuteramakofi Floyd Mayweather nawe yaje gutangaza ko azishyura ibizakenerwa byose mu mihango yo gushyingura uyu mugabo George Floyd.

George Floyd yishwe anigishijwe ivi n'umupolisi wo muri Amerika

Src: CNN

Umwanditsi: Soter Dusabimana-InyaRwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND