Eric Ngendahimana ukina mu kibuga hagati wari umaze igihe kitari gito muri Police FC, akaba yaranayibereye kapiteni igihe kirerekire, yamaze kuyivamo yerekeza muri Kiyovu Sports aho yasinye amasezerano y’imyaka ibiri.
Kuri
uyu wa Gatatu tariki 03 Kamena 2020, ni bwo
amafoto yagiye hanze agaragaza Ngendahimana asinyira Kiyovu Sports iri
kugaragara cyane ku isoko ry’abakinnyi muri uyu mwaka.
Kiyovu
Sports ni yo kipe imaze kugura abakinnyi benshi muri uyu mwaka kandi bose
bakomeye, barimo rutahizamu Babuwa Samson, Umunyezamu Kimenyi Yves na myugariro
Eric Irambona.
Eric
Ngendahimana umaze igihe kirekire muri Police FC, wigeze no kuyibera kapiteni
yayiteye umugongo yerekeza muri Kiyovu Sports aho yasinye amasezerano y’imyaka
ibiri.
Kiyovu
Sports ikomeje kwigaragaza cyane ku isoko ry’abakinnyi muri uyu mwaka ikeneye
igikombe kimwe mu bikinirwa mu Rwanda mu mwaka utaha w’imikino, bityo ikaba
yaramaze kugura abakinnyi batandukanye ndetse ikaba yaramaze kongerera
amasezerano bamwe mu bakinnyi b’inkingi za mwamba muri iyi kipe barimo na
kapiteni Serumogo Ally.
Kiyovu
yitegura kwakira Karekezi Olivier nk’umutoza mushya, ikomeje kwiyubaka impande
zose kugira ngo igere ku ntego yihaye mu mwaka utaha w’imikino.
TANGA IGITECYEREZO