RFL
Kigali

Eric Ngendahimana yateye umugongo Police FC yabereye kapiteni yerekeza muri Kiyovu Sports

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:3/06/2020 14:58
0


Eric Ngendahimana ukina mu kibuga hagati wari umaze igihe kitari gito muri Police FC, akaba yaranayibereye kapiteni igihe kirerekire, yamaze kuyivamo yerekeza muri Kiyovu Sports aho yasinye amasezerano y’imyaka ibiri.



Kuri uyu wa Gatatu tariki 03 Kamena 2020, ni bwo  amafoto yagiye hanze agaragaza Ngendahimana asinyira Kiyovu Sports iri kugaragara cyane ku isoko ry’abakinnyi muri uyu mwaka.

Kiyovu Sports ni yo kipe imaze kugura abakinnyi benshi muri uyu mwaka kandi bose bakomeye, barimo rutahizamu Babuwa Samson, Umunyezamu Kimenyi Yves na myugariro Eric Irambona.

Eric Ngendahimana umaze igihe kirekire muri Police FC, wigeze no kuyibera kapiteni yayiteye umugongo yerekeza muri Kiyovu Sports aho yasinye amasezerano y’imyaka ibiri.

Kiyovu Sports ikomeje kwigaragaza cyane ku isoko ry’abakinnyi muri uyu mwaka ikeneye igikombe kimwe mu bikinirwa mu Rwanda mu mwaka utaha w’imikino, bityo ikaba yaramaze kugura abakinnyi batandukanye ndetse ikaba yaramaze kongerera amasezerano bamwe mu bakinnyi b’inkingi za mwamba muri iyi kipe barimo na kapiteni Serumogo Ally.

Kiyovu yitegura kwakira Karekezi Olivier nk’umutoza mushya, ikomeje kwiyubaka impande zose kugira ngo igere ku ntego yihaye mu mwaka utaha w’imikino.


Eric Ngendahimana yamaze kuva muri Police FC yerekeza muri Kiyovu Sports





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND