RFL
Kigali

Dada Cruz amaraso mashya muri muzika yasohoye indirimbo y’urukundo yise 'Yari Wowe'-YUMVE

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:3/06/2020 14:02
0


Uko bwije n'uko bukeye umuzuki winjiramo abandi bantu bashya kandi bafite impano zidasanzwe, ubu umuhanzikazi Bayishimire Ernestine (Dada Cruz) yamaze kwinjira muri muzika Nyarwanda asohora indirimbo yiganjemo amagambo y’urukundo aho aririmba mu ijwi ryiza cyane mu ndirimbo yise 'Yari Wowe'.



Dada Cruz mu kiganiro yagiranye na Inyarwanda.com, yatangaje byinshi n’ingamba azanye muri muzika ashimangira ko aje muri muzika atayobewe ko aje guhurira n’abandi bahanzi ku isoko. Yavuze ko azakora ibihangano byiza kandi birimo ubutumwa mu kwigarurira abakunzi b’umuziki Nyarwanda.

Uyu mukobwa yavuze ko yatangiye umuziki kera akiri mu mashuri yisumbuye aza gusa n’ubigendamo gacye kubera atari kubifatanya n’amasomo ye ariko ubu ahamya ko ari cyo gihe cyo gukora muzika nta nkomyi. Yadutangarije ko aje gukora umuziki mu rwego rwo kuwucuruza atari ukwishimisha no gushimisha ibitekerezo bye. Avuga ko azakora umuziki nk’undi mucuruzi wese.


Dada Cruz yabajijwe icyo umukizi nyarwanda ubura ngo utere imbere kurusha uko bimeze ubu, asubiza agira ati "Umuziki nyarwanda ukeneye abaterankunga bahagije nk’ahandi kandi ikindi tugasaba abanyarwanda gukunda iby’iwabo kurusha ibindi, ibi biri mu byateza muzika nyarwanda imbere”. Arasaba kandi abanyarwanda gukunda ibihangano bye no kubishyigikira ku mbuga nkoranyambaga zigaragaraho ibihangano bye.


KANDA HANOWUMVE INDIRIMBO YARI WOWE YA DADA CRUZ






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND