RFL
Kigali

Frank Mario Sebudandi yasohoye indirimbo nshya 'Urubanza rw'Urupfu n'Umuntu' ikoze nka Filime-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:2/06/2020 20:55
0


Frank Mario Sebudandi umenyerewe mu bitangazamakuru bitandukanye, yasohoye indirimbo nshya ikoze nka Filime, akaba ari indirimbo yise 'Urubanza rw'urupfu n'umuntu'. Iyo uyireba ugirango urareba filime n'ubwo ari indirimbo.



Frank Mario Sebudandi yabwiye INYARWANDA ko gukora iyi ndirimbo igaragaza uburyo umuntu ajyana urupfu mu rukiko bitewe no guhora imutwara abe kuri we bifitanye isano n'inkuru mpamo mu kigero cya 70%.

Avuga ko iyo ndirimbo yamujemo ubwo yapfushaga Nyirarume ndetse na nyuma yo gupfusha nyirakuru wamureze kuva ari uruhinja rw'amezi 3, akaba yaramufataga nka Nyina umubyara nubwo ari Nyirakuru ubyara nyina, ibyo byose bisa nk'aho bigaragara muri iyo ndirimbo aho atonganya urupfu.


Frank Mario Sebudandi yasohoye indirimbo ikoze nka filime

Frank Mario Sebudandi ni umuhanzi uririmba indirimbo zihimbaza Imana, kugeza ubu akaba amaze gushyira hanze indirimbo ebyiri zifite amashusho n'izindi nyinshi z'amajwi (Audio). Ni umunyamakuru wagaragaye mu bitangazamakuru bitandukanye aho yatangiriye kuri RC Nyagatare, aza kujya ku IGIHE ahamara igihe gito, nyuma ajya kuri RBA aho yamaze imyaka ibiri.

Nyuma yo kuva kuri RBA aho azwi cyane kuri Televiziyo Rwanda, yatangiye kwikorera mu bijyanye no gutunganya amashusho. Nyuma yaje kujya kuri TV7 aho yakoraga ikiganiro 'Ntibisanzwe mu byaremwe' ni nawe watangije amarushanwa yise 'Ntibisanzwe Award' nubwo iyi Televiziyo yaje gufunga imiryango bigakoma mu nkokora aya marushanwa yari yatangiye.

Ubu Frank Mario Sebudandi yatangije Televiziyo ye bwite ikorera kuri internet ya YouTube, ikaba yitwa NTIBISANZWE TV ari naho usanga iyi ndirimbo ye nshya yitwa 'Urubanza rw'urupfu n'umuntu', aha ukaba ushobora kwibaza uwatsinze muri urwo rubanza. Ku bufatanye na Nkaka Herve, Frank Mario afite intego y'uko iyi Televiziyo ye vuba bishoboka izaba iri ku rwego ruri hejuru.


Frank Mario ni umuhanzi wahoze ari umunyamakuru

Indirimbo 'Urubanza rw'urupfu n'umuntu', amajwi yayo yakozwe na K3Music naho amashusho akorwa na Hervegraph. Frank Mario avuga ko aribo akesha iyi ndirimbo ye ikoze nka filime. Iyi ndirimbo y'amashusho ashyize hanze, ije ikorera mu ngata indi ndirimbo ye igaragaza amashusho yitwa 'Urakarama'.

Usibye kuba umuhanzi n'umunyamakuru, Frank Mario Sebudandi ni umwanditsi w'ama filime, ndetse ayoboye n'itsinda rifasha abatishoboye ryitwa GHT Golden Heart Team, akaba n'umuvugabutumwa.


REBA HANO INDIRIMBO 'URUBANZA RW'URUPFU N'UMUNTU' YA FRANK MARIO








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND