Muri iki gihe u Rwanda n'Isi yose bari mu minsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yatwaye ubuzima bw'abarenga Miliyoni mu minsi 100. Mushimiyimana Rosette ni umwe mu babuze ababo ndetse kugeza ubu akaba atazi irengero ry'abe, gusa afite icyizere ko azahura n'umwe mu be.
Amazina ye bwite ari ku Irangamuntu ni Mushimiyimana Rosette, gusa hari abamuzi ku yandi mazina atandukanye bitewe n'imiryango itandukanye yabayemo harimo n'iyagiye imwiyitirira. Avuga ko hari n'abamuzi kuri Armela, Kamariza, Egidia n'andi mazina atandukanye. Ati "Ayo yose ni ayanjye". Kuri ubu aherereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu mujyi wa Dallas, akaba ahamaze imyaka ibiri.
Mu buhamya burebure yahaye One Nation Radio dukesha iyi
nkuru, Mushimiyimana Rosette yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye afite
imyaka 2 y'amavuko. Yavuze ko nyuma yo kurokoka Jenoside yakorewe Abatutsi,
imiryango imwe yamwiyitiriye harimo umwe wifuzaga kuzamushyingira umuhungu
wabo, bituma aho hose ahabwa amazina atandukanye, ayo yagarutseho hejuru.
Ati”Jenoside iba, ni ko bambwiye, ntabwo mbizi, gusa
bambwira ko nari mu kigero cy'imyaka ibiri, nawe urabyumva umwana w'imyaka
ibiri nta kintu na kimwe nzi, ntabwo nzi ababyeyi banjye, nta kintu na kimwe
nzi, kuko n'uwagomba kuba hari ibyo yambwiye, ndahamya neza ko nta kintu
yambwiye, sinzi niba ari uko ntacyo azi cyangwa ari uko atashatse kukimbwira.
Impamvu nifuje kusangiza abantu ubu buhamya, ntabwo
byoroshye, ni uko ntekereza ko hari abandi nabo bameze nkanjye kandi burya
ikintu cyose gisohotse hari ugira icyo yigamo, so ntawamenya hari uwakwigira mu
buhamya bwanjye, cyangwa hari n'ibisubizo byiza byavamo, ntawamenya, iki ni cyo
gihe".
Yavuze ko kugeza ubu ataramenya amakuru y'umuryango we, gusa
ngo mu 2015-2016 habonetse umuryango uvuga ko ari uwe, ati “Cyari ikintu cyiza
kuri njye kuko ni ikintu nakuze nifuza ubuzima bwanjye bwose ariko
malheureusement twakoze ibizamini bya DNA, ibisubizo bije basanga atari
umuryango wanjye, ndacyashakisha".
Yavuze ko ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yabaga, atabizi, gusa yibuka ko amenya ubwenge yisanze mu muryango wamureze ndetse wamubwiye ko ari wo wamurokoye muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Avuga ko bari batuye ahitwa Mugombwa ariko kuri ubu ni mu karere ka Gisagara.
Ati "Nakuriye mu muryango w'abahutu, ari nabo bantoye
muri Jenoside, njyewe nakuze nzi ko ari bo muryango wanjye ari bo babyeyi ku
buryo n'abantu bambwiraga mvuye ku ishuri bati, uriya si mama wawe nkababwira
nti oya, nagera mu rugo nkamubwira nti kuki abantu bambwira ko utari mama
wanjye akambwira ati oya ni abaturage, ni abaturanyi ntabwo badukunda. Nkura
nzi ko ari mama wanjye".
Yavuze ko ku bijyanye n'amoko atari izi icyo ari cyo kuko
yari ataramenya ubwenge. Amaze kurangiza kwiga amashuri abanza igihe cyo kujya
muri Segonderi kigeze ni bwo Komite y'Ikigega cya FARG yaje gufasha abana
b’imfubyi batishoboye barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, baje bamuha
icyemezo ngo ajye kwiga, abaza uwo yitaga nyina impamvu ari we mwana ugiye kwiga
abandi bagasigara amusubiza ko yamubeshyeye ko ari imfubyi kugira ngo bamufashe
ajye kwiga.
Rosette Mushimiyimana yanyuze mu buzima buteye agahinda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi
Ageze mu mwaka wa kabiri w'amashuri yisumbuye aho yigaga
muri College Imena, yumvise ari byiza kuko nta kintu yari yakamenye. Ati
"Igihe cya vacance cyarageraga nkataha nk'abandi bantu bose ariko hari
vacance yageze mbona ibintu byarahindutse". Yavuze ko umuryango yabagamo
watangiye kumubwira ko wamureze agakura bityo ko bagomba kumushyingira umuhungu
wabo.
Ati "Famille narerewemo yari nini harimo abo nitaga aba Uncle,
aba Aunt, umwe mu bo nakuze nita musaza wanjye rero, famille baramwicaje
baramubwira bati Rosette turamuzi, yakuriye aha, twaramureze, ntabwo agomba
kuva mu muryango, agomba kuba umugore wawe narangiza kwiga Segonderi. Bamubwira
ko agomba kuzambwira, njye nta kintu nari nzi. (...)
Ijoro rimwe rero yaragiye aranywa ataha nka saa cyenda za mu
gitondo, arangije araza arakomanga ati munkingurire, ndabyibuka icyo gihe
nararaga mu cyumba kimwe n'uwo mukecuru, ngiye gukingura arambwira ati oya reka
ngende. Kugira ngo abe ari njye usohoka, umuhungu yabeshye ko hari umuntu bari
kumwe unshaka, avuga n'izina rye. Umukecuru arambwira ati ntacyo genda ariko ntutinde,
iyo najyaga ahantu hakonje naratsepfuraga.
Narasohotse ngeze hanze mbura umuntu, ndamubwira nti se uwo
muntu ari he, ati nakubeshyaga, ni njyewe ugushaka. Twicaye hasi arambwira ati
ikintu ngiye kukubwira uracyemera ariko kugihakana byo ntabwo byemewe,..yarambwiye
ati gahunda ihari ni uko nurangiza kwiga segonderi uzaba umugore wanjye, uwo ni
umwanzuro wafashwe n'umuryango. Hari mu 2007. Ndamubwira nti nonese ntabwo ndi
mushiki wawe? Kwa kundi nyine ibintu bikugwaho utazi ikijya mbere.
Ntabwo nzibagirwa amagambo yambwiye muri iryo joro. Yambwiye ko ntari mushiki we, ko ntacyo dupfana, ati 'Papa wanjye yagutoye mu ntumbi ku mugezi wa Kabogobogo', nyine ni muri ibyo bice bya Mugombwa, umeze nabi, warabyimbye amatama, nyine ya magambo udashobora kubwira koko umuntu wawe. Ndamubwira nti Donc ntabwo ndi mushiki wawe? Arongera ati Ntabwo uri mushiki wanjye, ntacyo mfana nawe, ubyishyire mu mutwe ko ugomba kuzaba umugore wanjye. Ntabwo numvaga ibintu ndimo. Naravuze nti se ndi mu buriri ndi kurota? Nareba nkabona ndi hanze".
Rosette yavuze ko kuva icyo gihe ari bwo yatangiye kuba mu buzima
bubi cyane kuko yari amaze kumenya ukuri. Ngo yarotaga intambara, akarota arimo
kwihisha mu nguni kandi nta ntambara azi. Ibiruhuko byararangiye asubira ku
ishuri, kwiga biramunanira. Yavuze ko ibiruhuko byageze akagira ikibazo cyo
gutaha kuko yumvaga ko uwo musore ashobora kuzananirwa kwihangana akamugira
umugore n'amashuli atayasoje.
Yavuze ko yihanganye agataha, maze nk'uko yabitekerezaga koko wa musore ashaka kumufata ku ngufu. Icyo gihe ibyo biba yari ari mu gikoni atetse, umusore muri iyo minsi ariko akaba yari yaratangiye kujya ashaka utuntu agura two kumushukashukisha, kuri uwo munsi niko kumuhamagara ati ngwino ngire icyo nkwereka, mu kuhagera umusore atangira gukinga inzugi, Rosette aba yatangiye gukeka icyo uwo musore ashaka kugeraho dore ko muri iyo minsi bitari bisanzwe uburyo yarari kumwitwaraho.
Nuko Rosette aramubaza ati “ese uranzi ndi muntu ki?” Umusore aramusubiza ngo “uri umucikacumu”, Rosette abwira uwo muhungu ati 'ntabwo nacitse ku icumu kugira ngo mbe agatebo uyoza ivu”. Kuko nari naramaze kumenya ukuri ni yo mpamvu ntacyo nari nkitinya kubabwira, nagombaga kwirwanaho". Ubwo Rosette yahise asohoka yiruka ajya mu baturanyi amarayo nk'iminsi itatu kugeza ubwo vacance yari irangiye.
Igihe cyo gukora ikizamini cya Leta cyegereje ni bwo ku
ishuri yigagaho yatunguwe no kubona umuntu aje kumusura kuko ntibyajyaga
bimubaho. Yasuwe n'umubikira mwiza (Soeur Immaclee Uwamariya), baraganira yibaza aho amuzi, aramubwira ngo
ubu mbaye Mama wawe nzajya nkusura, ikindi hariya hantu ubu ugomba kuhava. Ati
"Naranezerewe ngira courage kuko nari mbwiwe ko ntazasubira muri wa
muryango. Nagiye mu kizamini mfite Morale (akanyamuneza)".
"Navuye mu kizamini cya Leta gisoza amashuri 3 abanza yisumbuye, yaranshakiye umuryango wo kubamo hariya ku Itaba (Ubu ni mu karere ka Huye mu ntara y’Amajyepfo). Abana twabanaga muri AERG baramperekeza" Rosette avuga ko yishimye kuko yari aziko ibye bigiye kuba byiza ariko si ko byagenze ahubwo byarushijeho kuba bibi kuko yageze aho agambirira kwiyahura mu kwezi kumwe gusa yari ahamaze.
Uwo muryango yari yashakiwe na Sr Immaclee Uwamariya,
wamurazaga ahantu habi, bamugira umukozi wo mu rugo n'ibindi byamubangamiye
cyane. Yageze n’aho yifuza gusubira muri wa muryango wa mbere urimo umuhungu
washakaga kumugira umugore gusa ntibyari byoroshye kuko batapfaga kumwemerera
gusohoka. Umunsi umwe rero yaje kuva muri urwo rugo ahaye amafaranga umuzamu
warucungaga kugira ngo amwemerere gusohoka iminota mike, ajya kureba wa
mubikira Immaculee (wamushakiye iyo famille) ngo amubwire uburyo afatwa nabi cyane
birenze uko yabitekerezaga.
Yakomeje avuga uburyo yaje gutsindira kwiga mu kigo cyitwa Agahozo, iba inkuru imushimishije cyane nubwo ahongaho yabaga bo itabashimishije kugera n'aho umunsi wo kujya gutangira kwiga mu Agahozo umubyeyi w’umugore nyir’urugo rwaho yanze kumuherekeza bikarangira yijyanye kandi ubusanzwe abandi bana barasabwaga kugenda baherekejwe n’ababyeyi.
Ageze mu Agahozo, yahamaze
ukwezi benshi bazi ko ari ikiragi kubera ko atavugaga, cyangwa ngo aseke.
Bamwe mu banyeshuri bavugaga ko yirata, ati "Mbese nari
narabayobeye". Ibiruhuko byarageze yibaza aho azajya biramuyobera kuko
yabonaga umuntu wese ari inyamaswa imbere ye kandi yumva atasubira muri wa
muryango yabagamo i Huye ku itaba, ati "Maseri byabaye ngombwa anjyana kwa
nyirarume".
Ageze mu Agahozo hari abanyeshuri bavugaga ko yirata kandi atari ko kuri ahubwo ari ukubera gusharirirwa n'ubuzima
Aho kwa nyirarume wa masela yahamaze ibyumweru bibiri asanga ni abantu beza aranezerwa. Yaje gusubira ku ishuri asanga bose baramutegereje biramushimisha cyane, hashize iminsi nyirarume wa masela aramuhamagara amubwira ati “Turashaka kwa Adopt-a uwo mwana. Masela Immaculee yahise amubaza, Rosette abyemera ntagushidikanya. Yavuze ko icyo gihe byari mu 2009. Uwo muryango yawugezemo arawishimira cyane. Avuga ko ari ababyeyi be, gusa akaba akomeje gushaka abe b'amaraso. Ati "Ni ababyeyi banjye ariko nkaba nkomeje gushaka ab'amaraso".
Rosette Mushimiyimana yavuze ko isomo riri mu buzima
yabayemo ari ukwihangana no gutekereza utuje, ko niba ubonye umuntu ukwereka ko
akwitayeho, nawe ukwiye kumwemerera ukamubera umwana.
Uko Rosette
Mushimiyimana yageze muri Amerika
Yavuze ko yarangirije kwiga muri AKILA Kibagabaga, ahita
abona akazi muri Kigali Marriott Hotel. Yakoze akazi ke neza ku buryo Manager
w'iyo Hotel yabonaga ko ashoboye. Nyuma haza kuza amahugurwa yo kujya gukorera iyo hotel ariko iherereye muri
Amerika nuko kuko Manager yabonaga ko ashoboye ya 'Applying' atanahari aramubwira
ati haba umwe urajyayo, bakenera 2 uragenda. Ati "Ni uko nageze muri
Amerika, mpamaze imyaka 2, nahageze mu Mata 2018".
Mu gusoza ubuhamya bwe mu kiganiro yagiranye na Simeon
Muhumuza ukorera One Nation Radio, Rosette Mushimiyimana yashimiye abantu
bafite urukundo anashimira abantu bakunda imfubyi. Yashimiye Soeur Immaculee Uwamariya, ashimira umuryango we
yarerewemo mbere yo kujya muri Amerika ku rukundo wamugaragarije, anashimira Agahozo
Shalom.
Rosette Mushimiyimana
arashimira cyane imiryango yamubaye hafi
Mu kiganiro na INYARWANDA, Rosette Mushimiyimana yashimiye
byimazeyo abantu bose bagiye bamuba hafi mu buzima bwe. Yabashimiye muri aya magambo; “Ndashimira
Niyitegeka Marie Grace ariko nakuze nzi ko ari umubyeyi wanjye ko yampaye
ubuzima, ndetse n’urukundo rwinshi. Ndashimira famille yanjye adoptive (Bitega
Joseph & Kayirangwa Caritas n’abana bose) ko bemeye kumbera umuryango nakuze
nifuza igihe cyose”.
Yakomeje agira ati “Ndashimira umubyeyi wanjye Sr Immacule, wowe ni byinshi nakuvugaho kuko uri byose kuri njye. Ndashimira Nkuranga Jean Pierre/ Tonton, warakoze kwemera kumbera umubyeyi kugeza na n'ubu. Agahozo shalom, mwarakoze gufungura amaso yanjye, mwarakoze gufasha igihugu muri rusange. Ndashimira abantu bose bankunda kandi mbasabiye umugisha mwinshi.”
TANGA IGITECYEREZO