RFL
Kigali

Canada: Umuhanzi Etienne Nkuru agiye kurushinga n'umukunzi we Alice Uwamahoro

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:2/06/2020 17:20
0


Umuhanzi Etienne Nkuru ukorera umuziki muri Canada ari naho atuye, ageze kure imyiteguro y'ubukwe bwe n'umukunzi we Alice Uwamahoro, buzaba tariki 15/08/2020.



Mu kiganiro na INYARWANDA, Etienne Nkuru yadutangarije ko icyatumye akunda uyu mukobwa ari uko yasanze yubaha Imana ndetse akaba yujuje ibindi byose yifuzaga ku mukobwa bazabana iteka. Ati "Icya mbere namukundiye ni uko akunda Imana akayubaha mu yandi magambo ni umwana ukijijwe. Icya kabiri ni uko ibyo nifuza ku muntu tuzabana yarabyujuje. Icya gatatu namukundiye ni uko yicisha bugufi yubaha umuntu wese". Kuri ubu rero aba bombi bagiye kurushinga mu birori bizaba kuwa 15/08/2020.


Etienne Nkuru n'umukunzi we Alice bagiye kwambikana impeta y'urudashira

Etienne Nkuru yatangiye umuziki aririmba muri korali, icyo gihe akaba yari umuyobozi w'indirimbo agituye muri Afrika. Nyuma yaje kwimukira muri Canada, amaze gutandukana n'itsinda yaririmbagamo ntabwo byamworoheye kubikomeza kabone n'ubwo yabikundaga cyane. Ntibyamworoheye kuko yari wenyine mu gihe mbere yaririmbagana n'abandi.

Yavuze ko icyo gihe ari bwo yumvise ijwi ry'Imana rimubwira ko agomba gutangira kuririmba ku giti cye. Ati "Ni cyo gihe numvise ijwi rimbwira ko ngomba gutangira gukorera Imana kandi mbinyujije mu ndirimbo, mfata igihe ndasenga cyane mbaza Imana kuko nabonaga bitoroshe gukora ku giti cyanjye, Imana iranyumva ndatangira. Icyo gihe hari mu 2018 umwaka utangiye, ni cyo gihe nashyize hanze indirimbo yanjye ya mbere nise 'Ntihindurwa n'ibihe'.

Etienne Nkuru yakomeje avuga ko mu mpera z'umwaka wa 2018 ari bwo yakoze igitaramo cy'amateka mu muziki we dore ko cyitabiriwe n'abantu benshi cyane, ibintu byamushimishije bikomeye ndetse bimwongeramo imbaraga nyinshi zo gukorera Imana. Ati "Ni cyo gihe nashyize album ya mbere hanze nise 'Ndarinzwe' yari igizwe n'indirimbo icumi". Yakomeje gukora indirimbo nshya, magingo aya akaba amaze kugeza indirimbo 13.


Etienne na Alice barebana akana ko mu jisho

REBA HANO INDIRIMBO 'ICYO YAVUZE' YA ETIENNE NKURU FT AIME UWIMANA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND