Ubusobanuro n’imiterere by’abitwa ba Inès

Utuntu nutundi - 02/06/2020 2:11 PM
Share:

Umwanditsi:

Ubusobanuro n’imiterere by’abitwa ba Inès

Izina Inès rikomoka mu kigereki "agnos", risobanura "ubuziranenge bwera, Inès kandi rifitanye isano n’izina ry’ikilatini "Agnès".

Inès ni umukobwa usabana kandi ukunda guhura n’abantu no gusohoka,  Buri gihe aba yiteguye gukemura amakimbirane agaragara mu bandi, ni umudipolomate ku mutima

Inès aritonda gusa nanone akenera guhumurizwa n’abamukikije kugirango atere imbere , akenshi yumva ari ngombwa gushyigikirwa n'abo akunda, akora  ibishoboka byose kugirango abashimishe kandi abahaze, Ubuntu bwe butuma ashyira inyungu ze inyuma rimwe na rimwe.

Gusa nanone akunda gushukwa n’abashaka kwifashisha ineza ye, Inès yerekana ishyaka no kwihangana mu kizamini icyo ari cyo cyose mu kugera ku ntego yihayeariko nanone agira akageso ko kuvoma hafi

Inès ashoboraga kuba umukinnyi wa filime, umuririmbyi cyangwa agakora umwuga  utuma agaragara kuko adatinya kwigaragaza, ibi rero bimusunikira ku kuba indashyikirwa no kuba mwiza,  Akunda ubwiza no kwiyerekana

Ines ni umuntu ukundwa n’abasore benshi ariko akunda umuntu utamugenzura cyangwa se ngo amushyireho igitugu, yishyiriraho amategeko ye, ubashije kuyemera ni we babana, gusa nubwo bimeze bityo ines iyo abaye umugore amenya kuba umubyeyi akita ku bana be kuruta uko tubitekereza

Src: parents.fr

 


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...