Imwe mu ntego z’ubuzima kuri benshi muri twe ni ugusangira ubuzima bwacu n’umuntu dukunda gusa hariho imico imwe n’imwe ishobora kugufasha guhitamo uwo muzabana.
Abahanga mu bijyanye n’imibanire
bagaragaje imico ukeneye kubona ku musore mbere y'uko murushinga
Gufata ikiganza cyawe mu ruhame: Kimwe mu bintu bya mbere
ugomba gushakisha ku musore ni uko yiteguye kukumenyekanisha kumugaragaro nk’umukunzi
we. Mu by'ukuri, umuntu ushaka guhisha umubano we nawe ntabwo aba akuze bihagije
kugira ngo yiyemeze kurushinga, iyo atangiye agufata ikiganza mu ruhame rero
byerekana ko agukunze.
Arakubaha: Umubano mwiza w'abashakanye ushingiye ku
kubahana. Niba rero umukunzi wawe yitonze, ashima imico yawe kandi ntagaya ibyo
ukora byose, bivuze ko akubaha.
Yifuza iteka kukurinda: Kimwe no kubaha, kumva ufite
umutekano kandi urinzwe ni ngombwa kuri we byongeye kandi kugusoma ku gahanga bisobanura
kurindwa, niba rero akunda kubikora menya neza ko ashaka kukurinda.
Akunda kugushimisha: Waba ukunda guhora usetswa na buri kimwe
umusore mukundana akubwira? Icyo ni kimwe mu bimenyetso simusiga bikwereka ko
agukunda cyane.
Ni inyangamugayo muri byose: Kuba inyangamugayo ni kintu cy'ingenzi
mu buzima ariko no mu bucuti bw'abashakanye. Iki ni kimwe mu bice bitanga urufatiro
rukomeye kugira ngo umubano urambe.
Yishimira kukwereka umuryango we: Imwe mu ntambwe
y'abashakanye ni uguhura n'ababyeyi, akenshi bikaba ari ibyemezo by'ejo hazaza
h'abafatanyabikorwa. Mu by'ukuri, kugira ngo usuzume umubano ukomeye, mugenzi wawe
agomba kwishimira kukubona mu buzima bwe kandi azishimira kukumenyesha umuryango
we n'inshuti.
Aragushyigikira muri byose: Mu buzima bwa buri wese, ni
ngombwa kumva ko ushyigikiwe. Noneho, niba umukunzi wawe ashoboye kuba iruhande
rwawe mu gihe ibintu byose bigenda nabi kandi afite ibyiringiro, umubano wawe
ufite ejo hazaza heza.
Agutega amatwi iteka: Niba umusore mukundana atinubira
kugutega amatwi cyane ko abantu b’igitsinagore babikunda kubi, ukaba ubona uwo
mukundana abyubahiriza, uzabane na we utarebye ku ruhande azakubera umunezero.
Src: santeplusmag.com
TANGA IGITECYEREZO