RFL
Kigali

Uncle Austin yasohoye amashusho y’indirimbo ‘Ku mutima’ yifashishijemo Miss Isimbi-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:1/06/2020 11:33
0


Umuhanzi Luwano Tosh wiyise Uncle Austin yasohoye amashusho y’indirimbo ye nshya yise ‘Ku mutima’ igaragaramo Miss Isimbi Amandine Dlamini nk’umukinnyi w’imena w’ubutumwa yaririmbye.



Isimbi Amandine ugaragara mu mashusho y’iyi ndirimbo yabaye Igisonga cya Nyampinga w’Ishuri ry’Imari n’amabanki [SFB] mu 2013. 

Agaragara mu bwogero yambaye ‘bikini’; mu cyumba arebera kuri telefoni Uncle Austin, azunguza ikibuno ku bwogero bwa Hotel, abyina yambaye imyambaro igaragaza amatako n’ibindi yasembuje iyi ndirimbo.

Isura y’uyu mukobwa yanagaragaye mu mashusho y’indirimbo ‘Play it again’ Dj Pius yakoranye na Good Lyfe.

Uncle Austin aherutse kubwira INYARWANDA ko yahisemo gukoresha imitoma idasanzwe muri iyi ndirimbo ye kugira ngo afashe abari mu rukundo kubwirana amagambo adasanzwe mu rwego rwo kubagarira urukundo rwabo.

Ati “Nashakaga ikintu gishya umuntu yabwira uwo akunda mu buryo buterura ariko avuga ikimurimo.” 

Muri iyi ndirimbo ye nshya hari nk'aho agira ati “…Ese ubundi baby kuki utari Google ngo mbe na gu searching […] Oh mwenyura Isi irabikunda. Darling unyumve ntabuze rutangira,”

Amashusho y’iyi ndirimbo ‘Urakunzwe’ yasohotse kuri uyu wa Mbere tariki 01 Kamena 2020, afite iminota 03 n’amasegonda 02’. Iri kuri Album uyu muhanzi atarabonera izina ashobora kuzamurika mu mpera z’uyu mwaka yifashishije Internet.

Aya mashusho asohotse mu gihe hari hashize ibyumweru bitatu uyu muhanzi asohoye ‘Audio’ imaze kumwa n’abarenga ibihumbi 15. Amashusho y’iyi ndirimbo yatunganyijwe na Meddy Saleh naho amajwi yatunganyijwe na Producer Element afatanyije na Bob Pro. 

Miss Isimbi agaragara no mu mashusho y'indirimbo ya Dj Pius na Good Lyfe


Miss Amandine Isimbi Dlamini wagaragaye mu mashusho y'indirimbo 'Ku mutima' ya Uncle Austin

Austin yavuze ko iyi ndirimbo iri kuri Album atarabonera izina ashobora kuzamurika mu mpera z'uyu mwaka

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'KU MUTIMA' YA UNCLE AUSTIN

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND