RFL
Kigali

Filime ‘Umuturanyi’ ya Clapton igiye gusohoka igaragaramo abakinnyi bashya barimo n’umuraperi Khalfan-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:1/06/2020 10:34
0


Filime ‘Umuturanyi’ ya Mugisha Clapton iratangira gusohoka muri iki Cyumweru cy’Ukwezi kwa Kamena 2020 igaragaramo abakinnyi bashya barimo n’umuraperi Nizeyimana Odo [Khalfan].



Iyi filime irimo abakinnnyi bashya nka Khalfan ukina yitwa Peter, Mange Rooney [Musebeyi], Uwimpundu Sandrine [Rufonsina], Isimbi Syvetha [Brendah], Kamanzi Didier [Pappy] n’abandi.

Mu kiganiro na INYARWANDA, Khalfan yavuze ko yatoranyijwe mu bakinnyi b’iyi filime nyuma y’uko Clapton abonye uburyo yitwaye mu ndirimbo ye ‘Love’ yakoranye na Marina ndetse n’indirimbo “Ntizanduru”.

Uyu muraperi wakinnye mu ikinamico ‘Urunana’ avuga ko Clapton yamubwiye ko akurikije uko yamubonye yitwara mu mashusho y’indirimbo yabasha no gukina muri filime agatanga umusaruro.  

Yagize ati “Clapton yarambwiye ati ‘muvandimwe uzi gukina neza’ ariko hagati aho yari aziko nakinnye mu runana […] Arambwira ngo burya umuntu ukina amakinamico nabonye unitwara kuriya mu ndirimbo n’ibintu byoroshye cyane ko muri filime yakwitwara neza.”

Uyu muraperi witegura gusohora indirimbo yakoranye na Alyn Sano, avuga ko byahuriranye n’uko asanzwe yiyumvamo impano yo gukina filime, yiyemeza kuyishyigikira.

Yavuze ko umunsi wa mbere ajya gukina muri iyi filime, yitwaye neza, ndetse baramushima bamubwira ko nta kosa yakoze nk’uko bijya bigenda ku bakinnyi bashya.

Clapton avuga ko iyi filime izajya isohoka buri wa Mbere w’Icyumweru hanyuma ku wa Kane hasohoke ‘DayMakers Comedy’.

Iyi filime yayobowe na Nsengumuremyi Valens ishorwamo imari na DayMakers Edutainment ndetse na Mugisha Emmanuel [Clapton Kibonke].

Yatunganyijwe na kompanyi ya Motherland Pictures n’aho indirimbo yifashishijwemo yaririmbwe n’umuhanzi Sean Brizz.

Iyi filime ni umusaruro w’ibitekerezo Clapton yagize mu gihe abantu basabwaga ku guma mu rugo (ubu ingamba zarorohejwe) hagamijwe kwirinda icyorezo cya Covid-19 giterwa na Coronavirus.

Khalfan yavuze ko asanzwe yiyumvamo impano yo gukina filime byatumye ayigaragaraza muri filime 'Umuturanyi'

Muri Filime 'Umuturanyi' Clapton Kibonke azaba yitwa 'Gatogo'

Filime 'Umuturanyi' izajya isohoka buri wa Mbere w'icyumweru naho 'DayMakers Comedy' ni buri wa Kane

REBA HANO INTEGUZA YA FILIME 'UMUTURANYI' YA MUGISHA CLAPTON

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND