RFL
Kigali

Umuraperi MD agiye kurushinga n'umukobwa avuga ko yasanganye igice yaburaga ngo yuzure-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:30/05/2020 12:51
0


Mugema Dieudonne (MD) umwe mu baraperi bahagaze neza mu muziki wa Gospel, agiye kurushinga n'umukobwa avuga ko yasanganye igice yaburaga ngo yuzure ndetse ngo iyo amwitegereje amubonamo MD, ibyo bikaba byaramuteye kumukunda ubuziraherezo.



MD hamwe n'umukunzi we witwa Ibyishaka Joselyne batangiye gukundana mu mwaka wa 2013, urukundo rwabo rukomeza gushora imizi ari nabwo aba bombi baje kwiyemeza kuzabana akaramata. Mu mwaka wa 2015, uyu mukobwa yagiye kwiga mu gihugu cya Kenya, agaruka mu Ukuboza 2019 ari nabwo we na MD bahise banoza umushinga wabo w'ubukwe.

Mu kiganiro na INYARWANDA, MD ubitse ibikombe bitari bicye bya Groove Awards Rwanda nk'umuraperi ufite indirimbo nziza za Hiphop mu muziki wa Gospel, yabajijwe ikintu yakundiye cyane uyu mukobwa bagiye kwambikana impeta y'urudashira, adusubiza ko yasanze afite ubutunzi bw'urukundo bumwuzuye. Ati  "Muri we afite ubutunzi bw'urukundo bumwuzuye wese. Iyo murebye, mubonamo MD mbese ni we nasanze afite igice naburanga ngo nuzure".


MD ngo iyo arebye Joselyne amubonamo MD

MD yakomeje avuga ko ibindi bintu akundira Joselyne Ibyishaka ari uburyo amushyigikira mu muziki we, ibisobanuye ko byinshi yagiye akora mu muziki, harimo n'uruhare rw'uyu mukobwa. MD yavuze kandi ko Joselyne yanyuze umutima we bitewe n'umutima ukunda Imana yamusanganye byongeye akaba ari umwana wo mu batambyi (ukomoka mu muryango w'abakozi b'Imana), ati "Anshyingikira impano yanjye. Akunda Imana Kandi cyane, ni umwana wo mu batambyi".

Abajijwe igihe we n'umukunzi we bazakorera ubukwe, MD yavuze ko buzaba umwaka utaha mu 2021 Imana nibishaka. Yavuze ko bifuzaga kubukora muri uyu mwaka wa 2020 ariko Coronavurus ibukoma mu nkokora ibafungira ibyishimo. Aherutse gutangaza ku mbuga nkoranyambaga ko tariki 25/06/2020 bazakora ibirori bibanziriza ubukwe (Pre wedding ceremony) bizatumirwamo gusa abantu bake bo mu miryango yabo mu kwirinda ikwirakwira rya Covid-19.


MD avuga ko yasanze ubutunzi bukomeye bw'urukundo muri Joselyne

MD aricinya icyara kuba agiye kurongora 'umukobwa wo mu batambyi' 


"Nasanze afite igice naburaga ngo nuzure"


MD na Joselyne bateguye ibirori bibanziriza ubukwe buzaba mu 2021

REBA HANO 'MU RUGO' INDIRIMBO YA MD







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND