RFL
Kigali

Umunyarwanda George Igaba Lewis yasinye muri Arsenal FC

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:30/05/2020 10:56
0


Igaba Ishimwe Maniraguha w’imyaka 19 wavukiye mu Rwanda, wakiniraga ikipe ya Fram Larvik yo muri Norvege yamaze kwerekeza muri Arsenal FC yo mu Bwongereza nyuma yo gutsinda igerageza yakoze muri Gashyantare 2020, akishimirwa bikomeye n’umutoza Arteta.



George Lewis Igaba Ishimwe Maniraguha  ukina asatira anyuze ku ruhande rw’i bumoso, ni umunyarwanda wavukiye i Kigali, ariko akaba anafite ubwenegihugu bwa Norvege.

Umuyobozi wa Siporo mu ikipe ya Fram Larvik yo muri Norvège George Lewis yigeze gukinira, Jostein Jensen, ni we wemeje amakuru y’igurwa ry’uyu musore w’imyaka 19 n'ubwo ntacyo Arsenal irabivugaho.

Aganira n’ikinyamakuru VG cyo muri Norvège, Jensen yagize ati “Yego, ibyo turabyemeza. Nabwiwe ko yamaze gusinyira Arsenal”. Uyu musore w'umunyarwanda, mu kwezi kwa Gashyantare uyu mwaka yatsinze igeragezwa yari amazemo iminsi muri Arsenal, ashimwa cyane n’umutoza  Arteta.

Arteta yashimye cyane imikinire ya Maniraguha ahamya ko ari umwe mu bakinnyi yakubakiraho ubusatirizi bw’iyi kipe nyuma y’uko abakinnyi benshi barimo na rutahizamu Pierre-Emerick-Aubameyang bakomeje kwifuzwa n’amakipe menshi akomeye y’i Burayi.

Kuri ubu George Lewis yashyizwe mu ikipe ya Arsenal y’abatarengeje imyaka 23 kugira ngo abe ariho anyura mbere yo kuzamurwa mu ikipe nkuru ya Arsenal FC.

Ishimwe Maniraguha wavukiye i Kigali tariki ya 16 Kamena 2000, amaze imyaka ibiri muri Fram Larvik, akaba nta gitego arayitsindira mu mikino ya shampiyona.


George Lewis Igaba w'imyaka 19 yamaze kugera muri Arsenal avuye muri Norvege







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND