Igaba Ishimwe Maniraguha w’imyaka 19 wavukiye mu Rwanda, wakiniraga ikipe ya Fram Larvik yo muri Norvege yamaze kwerekeza muri Arsenal FC yo mu Bwongereza nyuma yo gutsinda igerageza yakoze muri Gashyantare 2020, akishimirwa bikomeye n’umutoza Arteta.
George
Lewis Igaba Ishimwe Maniraguha ukina
asatira anyuze ku ruhande rw’i bumoso, ni umunyarwanda wavukiye i Kigali, ariko
akaba anafite ubwenegihugu bwa Norvege.
Umuyobozi
wa Siporo mu ikipe ya Fram Larvik yo muri Norvège George Lewis yigeze gukinira,
Jostein Jensen, ni we wemeje amakuru y’igurwa ry’uyu musore w’imyaka 19 n'ubwo
ntacyo Arsenal irabivugaho.
Aganira n’ikinyamakuru VG cyo muri Norvège, Jensen yagize ati “Yego, ibyo turabyemeza. Nabwiwe ko yamaze gusinyira Arsenal”. Uyu musore w'umunyarwanda, mu kwezi kwa Gashyantare uyu mwaka yatsinze igeragezwa yari amazemo iminsi muri Arsenal, ashimwa cyane n’umutoza Arteta.
Arteta
yashimye cyane imikinire ya Maniraguha ahamya ko ari umwe mu bakinnyi
yakubakiraho ubusatirizi bw’iyi kipe nyuma y’uko abakinnyi benshi barimo na
rutahizamu Pierre-Emerick-Aubameyang bakomeje kwifuzwa n’amakipe menshi akomeye
y’i Burayi.
Kuri
ubu George Lewis yashyizwe mu ikipe ya Arsenal y’abatarengeje imyaka 23 kugira
ngo abe ariho anyura mbere yo kuzamurwa mu ikipe nkuru ya Arsenal FC.
Ishimwe
Maniraguha wavukiye i Kigali tariki ya 16 Kamena 2000, amaze imyaka ibiri muri
Fram Larvik, akaba nta gitego arayitsindira mu mikino ya shampiyona.
George Lewis Igaba w'imyaka 19 yamaze kugera muri Arsenal avuye muri Norvege
TANGA IGITECYEREZO