RFL
Kigali

Ibintu 7 umuryango ubanye neza ukora mbere yo kuryama

Yanditswe na: Clementine Uwiringiyimana
Taliki:29/05/2020 16:59
0


Ingo nyinshi zibana mu buryo butandukanye. Hari abajya kuryama umwe aca ukwe undi ukwe bakajya bahurira mu ruganiriro, hari abagenda insigane bajya mucyumba kimwe kuburyo umwe aza undi yasinziriye n’ibindi.



Niba mubanye neza ni ingenzi cyane kugira ibyo mukorera hamwe mbere yo kuryama. Ntibisaba ko mufata igihe kinini icyangombwa ni uko hari uburyo buri wese yereka mugenzi we ko bashyize hamwe, amwitaho kandi amuri hafi.

Dore bimwe mu by’ingenzi mwakora bikabafasha gusinzira neza kandi munezerewe.

1. Gushyira fone mu buryo bwa bucece mukazishyira ku ruhande mwese

Ubuzima bwo kwibera kumbuga nkoranyambaga bumaze kuba nk’uburozi ku bantu benshi. Iyo wibereye kuri terefone bituma imisemburo yo kwiyumvamo uwo mwashakanye ikomeza gusinzira ku buryo umwe agira ngo undi ntahari. Ni ngombwa ko niba abashakanye bagiye kuryama, biha isaha runaka yo kuba bakuye fone mu bitekerezo byabo bagatangira guhuza imitima mbere y’uko basinzira.

2. Kujya ku buriri mu gihe kimwe

Abashakanye benshi usanga buri wese yiriwe muri shuguri ze hakabaho n’ubwo birirwa batabonanye. Ni byiza ko mubyaza umusaruro amahirwe yo kuba murara mucyumba kimwe mukagira kuryama rimwe kugira ngo mubashe kongera gukangura urukundo rwanyu ruba rusa n’aho rwasinziriye. Kujya ku buriri mutandukanye aho umwe ashobora gusanga undi yasinziriye bishobora guteza ibibazo mu mubano wanyu cyane ko muba mukeneye kubonana no kuganira nk’abantu batiriranywe.

3. Kugirana ikiganiro kivuye ku mutima

Ni byiza ko mubanza kugira utwo mushyengaho muganira biganisha kurukundo kuburyo uba ubona buri wese bimuturuka ku ndiba y’umutima. Niba umwe ateruye ikiganiro, wihita utanga igisubizo cyihuse ahubwo nimuganire, nibiba ngombwa munakine, mukirane, museke, musomane, muhane intego, mbese ubone ko muri gukina biturutse ku rukundo kandi byuzuye imbamutima.

4. Mujyane gusura icyumba cy’abana hanyuma mubahe umwanya baryame

Niba mufite abana, singombwa ko uburiri bwabo buba mucyumba cyanyu kuko mukeneye kwisanzura no kwiyumvanamo ntankomyi. Niba abana baryamye, mujyane kureba uko bamerewe, mubaganirize gato hanyuma mubasezere mujye mucyumba cyanyu namwe mwisanzure.

5. Gerageza kutanywa itabi n’ibisindisha

Hari bamwe bakora amakosa yo gusanga bafite ibirahure by’inzoga n’amatabi mu cyumba basoma ngo ni bwo bajya mu mwuka w’urukundo no kwisanzura. Ibi ni bibi kuko bituma ubwonko buhugira mu gutekereza ku byo muri kunywa bikaba byatuma mutanasinzira ku gihe.

Ibi kandi bituma umubiri uhugira mu gutunganya bimwe uri kunywa ibindi bijyanye n’imbamutima bikaba byahagarara. Ni byiza ko niba mugeze mu cyumba cy’uburyamo mukorerayo icyo gikorwa ibindi byose bikarangizwa mbere yo kukinjiramo.

6. Muhane ka massage ko mu bitugu

Mujya mubona umugore cyangwa umugabo akuba ibiganza mu bitugu by’umufasha we bucye bucye bagenda baganira. Niba mugiye kuryama mukabanza mugakora iki gikorwa biba byiza cyane. Musinzira neza kandi mwishimiranye. Byongera uburyo bwo kuruhuka, kandi bikunga ubumwe hagati yanyu.

7. Ntimwibagirwe guhoberana no gusomana

Ibuka kumuhobera umare akanya gato umukomeje, wibuke no kumusoma ahantu runaka igihe muri gutangira gusinzira, bisa nko kumusezera no kumwifuriza ibitotsi byiza. Ibi bizamura ibyiyumvo byiza muri mwe.

Uko abantu babana murugo baba bakwiye gusezeranaho igihe buri wese yerekeje aho agomba kurara, niko ku mugore n’umugabo bo bigomba kuba akarusho kuko baba bari mu bihe byiza byabo. Ibi bihira cyane cyane ababanye neza kuko ntimwaba buri wese afite icyumba cye ngo mwibuke ko gusomana cyangwa kujyana kureba abana bibaho.

Src: opera






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND