RFL
Kigali

FERWAFA yagenewe hafi Miliyoni 200 Frw zo gufasha amakipe yazahajwe na COVID-19

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:29/05/2020 11:38
0


Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika ‘CAF’ yatangaje ko buri munyamuryango agiye guhabwa ibihumbi $200 angana na 189,544,760 Frw, yo gufasha amakipe yagizweho ingaruka n’icyorezo cya Coronavirus.



Iyi ni inkunga y’ingoboka CAF yatanze kugira ngo ifashe amakipe kwisana nyuma yo kugirwaho ingaruka ku buryo bukomeye n’icyorezo cya Coronavirus cyibasiye abatuye Isi.

Kugeza magingo aya amakipe menshi yo mu Rwanda yahagaritse guhemba, andi asesa amasezerano yari afitanye n’abakinnyi ndetse n’abandi bakozi bayo bitewe no kubura amafaranga kubera ko inzira nyinshi amakipe yinjizagamo amikoro zifunze, aho ni nko ku bibuga ndetse no mu bafatanyabikorwa.

Amakipe arimo Musanze FC, AS Muhanga, Bugesera FC Rayon Sports, Etincelles, Espoir FC na Mukura VS zahagaritse ibyo zageneraga abakozi bazo kubera Coronavirus.

Mu minsi ishize umuyobozi w’Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku Isi ‘FIFA’ Gianni Infantino yijeje amakipe ko hari icyo azagenerwa mu guhangana n’ingaruka z’iki cyorezo.

Infantino yatangaje ko hatangiye gukorwa inyigo y’ingaruka Coronavirus yagize ku mupira w’amaguru kugira ngo harebwe neza icyo hakorwa n’uburyo haba hari amashyirahamwe yafashwa mu bijyanye n’ubukungu.

Ni muri urwo rwego ku ikubitiro CAF yageneye buri Shyirahamwe ry’umunyamuryango ibihumbi $200 byo gufasha amakipe kongera kwisuganya kugira ngo yitegure u8mwaka utaha w’imikino.

Amafaranga angana na 189,544,760Frws yagenewe na CAF, azagabanwa amakipe y’umupira w’amaguru mu byiciro bitandukanye.




CAF yageneye amafaranga FERWAFA yo gufasha amakipe yazahajwe na COVID-19 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND