RFL
Kigali

Dj Julzz agiye kuvanga umuziki mu masaha 15 mu gitaramo cyo kuri Instagram

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:29/05/2020 10:48
0


Busindu Julien [Dj Julzz] uri mu bavanga umuziki bagezweho, yateguye gususurutsa abafana be n’abakunzi b’umuziki muri rusange mu gitaramo azakorera ku rubuga rwe rwa Instagram mu gihe cy’amasaha 15.



Iki gitaramo cyiswe “The 15 Hrs Live Set” kizaba kuri uyu wa Gatandatu tariki 30 Gicurasi guhera saa cyenda z’amanywa gisozwe ku Cyumweru tariki 31 Gicurasi 2020 saa kumi n’ebyiri z’igitondo.

Dj Julzz yabwiye INYARWANDA, ko yatekereje gukora iki gitaramo mu rwego rwo gususurutsa abantu bitewe n'uko ibitaramo bihuriza hamwe muri iki gihe bitewe mu rwego guhangana n’icyorezo cya Covid-19.

Iki gitaramo cyateguwe na The Dream Team Djs. Julzz avuga ko muri iki gitaramo azafatanya na Dj Marnaud, Dj Kalexx ndetse na Dj June bazamufasha mu gihe cy’amasaha abiri, we aruhuka.

Ati “Natekereje gukora iki gitaramo nyuma yo kubona ko nta bitaramo byemewe kubera ingamba zo guhangana na Covid-19. Imyidagaduro ni ikintu umuntu ashobora gukora mu bundi buryo, ari nayo mpamvu natekereje gukora akantu kadasanzwe, kuko hari abantu bashaka kwidagadura ijoro ryose.”

Dj Julzz wavutse mu 1996 avuka mu muryango w’abana barindwi. Yabyirutse mu mpera za 2000 yumva Voice of Amerika hakinwa injyana ya Old School biri mu byatumye yinjira mu Isi y’umuziki kuva kiri muto.

Uyu musore yize amashuri abanza Camp Kigali na Ape Rugunga n’aho ayisumbuye yize Lycee de Kifali na Eto’o Kicuriko, aho yahuriye na Andy Bumuntu ndetse na Amalon.

Yiga mu mashuri yisumbuye yacurangaga yifashishije Virtual asoje ajya kwihugura mu ishuri rya Scratch Music Academmy. Yahavuye yitwa Dj Julzz, ahita atangira urugendo rwo gukorera amafaranga.  

Uyu musore yatangiye acurangira ahitwa ‘Sassafras’ [Le Grifoon], Ogopogo ari naho yahuriye na Dj Miller amwinjiza muri Dream Team Djs.

Yacungiraye kuri Radio 10, Biugainvilla, Vanity (KGL), Omonde bar resto, Voltage club, Magic fm n’ahandi henshi. Uyu musore kandi yatanze ibyishimo mu bitaramo bikomeye nka Rock NYE, Kivu Summer Fest n’ibindi.

Dj Julzz asanzwe abarizwa muri The Dream Team Djs


Dj Julzz agiye gukorera igitaramo kuri Instagram mu gihe cy'amasaha 15






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND