RFL
Kigali

MTN Rwanda yashyizeho uburyo bw'ikoranabuhanga bwo kuguza ama-unite 'MTN Iherereze'

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:28/05/2020 13:20
0


MTN Rwanda yatangaje ko yamaze gushyiraho uburyo bw’ikoranabuhanga buzafatwa nk’igisubizo mu ntego zayo zo gushyigikira abakoresha umuyoboro wayo. Ubu buryo buzafasha abakoresha MTN kuguza ama-unite (MTN Ihereze) bishyure ari uko bashyizemo andi muri telefoni zabo cyangwa Mobile Money na VTU (Virtual Top Up).



MTN Ihereze ni Serivisi igiye kujya ifasha abakoresha umuyoboro wa MTN kubona uburyo bwo kongera kubona ama-unite, mu gihe ayo bari bafitemo yashize. MTN yavuguruye ubu buryo ishyiramo uko abakiriya bayo bazajya biguriza bakanze *151#. 

Ubu buryo buzajya bufasha abakoresha MTN Rwanda guhita bishyura mu gihe baguze unite ako kanya cyangwa ashyize amafaranga kuri Konti yabo ya Mobile Money cyangwa bakoresheje Virtual Top Up (VTU).

Kuri iyi serivisi hishyurwa 15% ku ma-unite umukiriya ya MTN agurijwe, gusa kuva ubu kugeza mu kwezi kwa Kamena 2020 hazajya hishyurwa 7.5% nka Poromosiyo. Uguza azajya aba yemerewe kuguza inshuro icyenda mu gihe abyemerewe cyangwa yamaze wishyura ideni yari afite. 

Richard Acheampong, Umuyobozi Mukuru Ushinzwe iyamamazabikorwa muri MTN Rwanda, yavuze ko bashyizeho iyi gahunda yo guhita bishyura mu buryo bwo gufasha abakiliya kuvugana n’inshuti n’imiryango ndetse no gufasha Abanyarwanda n’u Rwanda gukomeza kwaguka mu ikoranabuhanga. Yagize ati:

“Turashaka korohereza abakiriya bacu gukomeza kuganira n’inshuti n’imiryango yabo tubemerera kuguza bagahita bishyura bakongera bakaguza. Ibi bivuye muri gahunda yacu yo guteza imbere ikoranabuhanga ryoroshya ibintu (Digital Solution) dufasha u Rwanda gukomeza kuba rwiza”.

Uretse ubu buryo MTN Rwanda yashyiriyeho abakiriya bayo, yanashyizeho umurongo uzajya ufasha abayigana kubona amakuru yose kuri iyi serivisi bahamagaye ‘200’.

Intego ya MTN ni ukwegereza abakiriya bayo uburyo bwiza kandi bworoshye bwo kubona icyo bakeneye bitabagoye, bigatuma baba mu buzima bw’iterambere nk’uko byatangajwe na Anche Ampong.

Tubibutse ko MTN Rwanda iherutse gushyira hanze uburyo bushya bwa Ayoba, nk’uburyo bwifashishwa n’abakoresha MTN mu koherezanya ubutumwa bugufi nta kiguzi bakabona n’amakuru mashya ku cyorezo cya Covid-19, imikino itandukanye n’amakuru y’imyidagaduro byose ku buntu.


MTN yadabagije abakiriya bayo ibashyiriraho 'MTN Ihereze'






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND