RFL
Kigali

Sunny yasubije abannyega uburyo avugamo icyongereza

Yanditswe na: Steven Rurangirwa
Taliki:28/05/2020 12:40
0


Umuhanzikazi Ingabire Sunlight Dorcas wamamaye ku izina rya Sunny amaze kuba icyamamare abicyesha umuziki n’imvugo zitavugwaho rumwe.



Biragoye guhita wemeza ko imiririmbire y’uyu mubyeyi ari yo yatumye yamamara cyane kandi vuba cyakora hari ubundi buryo yabinyujijemo ari bwo kuvuga amagambo agoretse y'Icyongereza maze ayo mashusho magufi akishakira inzira agera muri telephone za benshi waba wabishatse cyangwa utabishaka. 

Hari benshi bahise batwara uyu muhanzikazi muri ubwo buryo bamufata nk’uwihata kuvuga icyongereza nyamara cyo nticyimubanire. Yifashije urubuga rwa Instagram, umuhanzi wo muri Uganda witwa A Pass nawe uzwiho ivuzivuzi yatumiye Sunny kuri uyu wa Gatatu bagirana ikiganiro cyamaze isaha irenga.

Abari bakurikiye icyo kiganiro batunguwe no kumva Sunny avuga Icyongereza adategwa kandi nta jambo rimwisoba. Sunny nawe arabizi ko yabaye uruvugiro muri benshi bityo yafashe uwo mwanya asubiza abajya baseka uburyo avuga icyongereza.

Yagize ati "Ese ko mu ishuri bahitamo kutwigisha Icyongereza, ntibatwigishe uko umuntu yabona amafaranga n'ubuzima.” Asa nk'utebya nk’uko n’ubundi abizwiho ati "Ni nde ukora imibonano mpuzabitsina mu Cyongereza. Ni nde se unkwa mu cyongereza?”

Sunny amaze gukora indirimbo zitandukanye cyakora iyamumenyekanishije cyane ni 'Kungola' yakoranye na Bruce Melody. Nta gitaramo cyizwi gikomeye arataramamo cyakora muri East African Party yo kuya mbere Mutarama 2020 yahamagawe na Bruce Melody ku rubyiniro arumaraho iminota 2 n'amasegonda 16’ baririmbana ‘Kungola'.


Sunny yasubije abakunze guseka uburyo avugamo Icyongereza

Sunny aherutse guhurira ku rubyiniro rumwe na Bruce Melodie muri East African Party 2020






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND