RFL
Kigali

Kigali: Airtel yahaye amajile abamotari inabashyiriraho uburyo bwo kwishyurwa hakoreshejwe Airtel Money

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:28/05/2020 12:37
0


Sosiyete y’itumanaho ya Airtel Rwanda yatangaje ko yatangiye guha amajile mashya abamotari bakorera mu Mujyi wa Kigali, inabashyiriraho uburyo bwo kwishyurwa hakoreshejwe ikoranabuhanga kuri Airtel Money.



Ibi iyi Sosiyete yabitangaje kuri uyu wa Kane tariki 28 Gicurasi 2020 nyuma y’itangazo ryatanzwe n'Urwego rw'Igihugu rushinzwe imirimo imwe n'imwe ifitiye Igihugu akamaro, RURA, ryo ku wa 27 Gicurasi 2020. 

Airtel Rwanda ivuga ko yashyizeho ingamba zifasha abamotari kwishyurwa kuri telephone uhereye tariki ku wa Mbere tariki 01 Kamena 2020.

Ubwo moto zizaba zongeye kwemererwa gukora mu Mujyi wa Kigali, abagenzi bazabasha kwishyura mu nzira zoroshye bakoresheje telephone zabo bakanze *544#.

Muri ibi bihe bitotoshye bya Coronavirus, kwishyura hakoreshejwe ikoranabuhanga byatumye ubukungu budahungabana kandi binagabanya ibyago byo kwanduzanya.

Hakoreshejwe uburyo bwo gukanda *544# abamotari bazabasha kwishyurwa mu buryo bwa kashilesi, bitabagoye hakoreshejwe Airtel Money. 

Iki gisubizo mu myishyurire kizabafasha kwishyura imisanzu mu mashyirahamwe yabo banagabanyirizwe mu gihe baguze lisansi kuri sitasiyo za Mount Meru fuel.

Umuyobozi Mukuru wa Airtel Rwanda, Bwana Amit Chawla, yavuze ko bashyizeho ubu buryo bwo kwishyurana hakoreshejwe telefoni mu rwego rwo gufasha abamotari n’abakiriya babo kwirinda icyorezo cya Covid-19 gikomeje kwica ibihumbi by’abantu ku Isi.

Yagize ati “Muri iki gihe abantu basubira mu kazi, twishimiye guha abamotari jile za Airtel zituma basa neza, birinda banafite umutekano. Uretse n’ibyo kandi, byaragaragaye ko kwishyurira kuri telephone ari uburyo bwizewe bufasha abantu kwirinda kuba bakwandura Coronavirus bitewe no gukora ku bintu bitandukanye cyangwa amafaranga.”

Airtel Rwanda kandi yinjiye mu bufatanye n’ibigo bicuruza ibikomoka kuri peterori harimo Mt Meru Ltd aho abamotari bagabanyirizwa ibiciro kuri serivisi z’ingenzi nka esansi n’amavuta y’amoto mu gihe bishyuye kuri Airtel Money birinda guhererekanya amafaranga mu ntoki.

Umuyobozi wa Ferwacotamo, Ngarambe Daniel yavuze ko biteguye gutanga serivisi nziza ku bakiriya, kandi ko bishimiye ubufatanye na Airtel.

Ati “Turashimira Airtel ku kuba yihutishije ubu bufatanye tunahamya ko bwaje mu gihe gikwiye kuko icyo dushyize imbere cyane ari isuku n’umutekano w’abamotari. Uburyo bw’imyishyurire buvuguruye bwa Airtel buzatuma abanyamuryango bacu bagenda barushaho kumenya ibyiza byo kwishyura hakoreshejwe ikoranabuhanga.”

Mu kwishyura urugendo, abakiriya bazajya bakanda *544# hanyuma bakurikize amabwiriza.

-Amabwiriza agenga abamotari yashyizweho na RURA: 

1. Abamotari n'abagenzi bagomba kwitwaza imiti y'isuku yabugenewe (Hand-Sanitizers) kugirango basukure intoki na casques mbere y'urugendo; 

2. Kubw'impamvu zo kubungabunga isuku, abamotari n'abagenzi bagomba kuba bafite Agatambaro ko kwambara imbere y'ingofero (Casques); 

3. Abamotari n'abagenzi bagomba kwambara udupfukamunwa uko bikwiye nk'uko biteganywa n'amabwiriza ya Minisiteri y'ubuzima;

4. Abamotari bose bo mu mujyi wa Kigali bagomba gukoresha ikoranabuhanga rya mubazi ndetse bakishyurwa hakoreshejwe ikoranabuhanga nka MTN Mobile Money cyangwa Airtel Money; 

5. Abamotari bo Mu Ntara bazatangira gukoresha mubazi nyuma, ariko nabo bagomba kwishyurwa hakoreshejwe ikoranabuhanga nka MTN mobile money cyangwa Airtel Money. 

6. Abagenzi bashoboye kwigurira casques zabo bwite barakangurirwa kuzigura, bakazikoresha bakazikoresha igihe cyose. 

7. Abamotari bagomba kubahiriza gusiga umwanya hagati yabo aho baparika. Utazubahiriza aya mabwiriza azabihanirwa.


Airtel iri guha 'Jile' abamotari bo mu Mujyi wa Kigali mu rwego rwo gukomeza umuco w'isuku

Airtel yashyizeho uburyo bwo kwishyura abamotari hakoreshejwe Airtel Money mu rwego rwo kwirinda Coronavirus






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND