RFL
Kigali

Munyakazi Sadate na Nzamwita Vincent De Gaulle bazibukirwa kuki ? Menya ibintu 4 bahuriyeho

Yanditswe na: Editor
Taliki:28/05/2020 9:07
0


Munyakazi Sadate na Nzamwita Vicent De Gaulle si amazina mashya mu maso yawe cyangwa (amatwi) yawe niba ukurikira umupira w’amaguru mu Rwanda. Ese abakunzi b’umupira w’amaguru bazibukira iki kuri aba bagabo bombi bahuje byinshi mu miyoborere yabo.



Aba bagabo bombi hari ibyo bahuriraho nk'uko mugiye kubisanga mu busesenguzi bwa INYARWANDA. Munyakazi Sadate wabaye umuyobozi wa Rayon Sports FC naho Nzamwita Vicent De Gaulle wayoboye FERWAFA, mu byemezo bagiye bafata hari ingingo uri busange bahuriyeho. 

1.Kwikiza buri muntu wese ugerageza kwerekana amakosa yabo, kuvuga ibitagenda ku miyoborere yabo

Duhere kuri De Gaulle


Nta muntu ukurikirana umupira w’amaguru mu Rwanda utazi Munyandamutsa Augustin uruhare yagize mu mupira wo mu Rwanda, ikipe yakinnye igikombe cy’isi y'abatarengeje imyaka 17 hari harimo abakinnyi yarereye mu ishuri rye ry’umupira w’amaguru rya SEC Academy ndetse yari afite n’ikipe mu cyiciro cya kabiri.

Amakipe yose yo mu Rwanda ayo wasanga atarimo abakinnyi barerewe mu ishuri rye ni mbarwa. Nzamwita yamushumbushije guhagarikwa imyaka ibiri mu bikorwa bya ruhago, ndetse acibwa amande y’ibihumbi magana atanu, byose azira imyitwarire itari myiza, yo kugaragaza ibitagenda neza .

Mu byo yagiye agaragaza bitagenda neza hari n’ibyo yagaragaje yandikira ibaruwa umuyobozi wa FERWAFA amusaba kwegura. Tariki ya 20 Kamena 2016, ni bwo Munyandamutsa yandikiye umuyobozi wa FERWAFA, Nzamwita Vincent De Gaulle amusaba kwegura ku mirimo ye kuko ntaho abaganisha mu mupira w’amaguru.

Munyandamutsa yavuze ko iki cyemezo cyo kwandika iyi baruwa bagifashe nk’ubuyobozi bw’ikipe ya SEC babitewe n’uko bashyira amafaranga mu mupira w’amaguru ndetse binabavuna, ariko bagakomeza gusuzugurwa kugeza aho basaba raporo z’ibikorwa ndetse n’imari uko ikoreshwa, ariko ntibazihabwe. Guhagarikwa imyaka ibiri mu bikorwa bya ruhago, ndetse agacibwa ihazabu (amande) y’ibihumbi magana atanu, ni byo yahembwe ku bwo kugaragaza ibitagenda ku buyobozi bwa De Gaulle .

Munyakazi Sadate


Mu minsi ishize humvikanye umukinnyi wa Rayon Sports Sarpong yirukanwa n’umuyobozi we kubera kuvuga ibitagenda muri iyi kipe cyane cyane ibyemezo by’ubuyobozi. Sarpong yavuze ko Munyakazi Sadate adakwiriye kuyobora Rayon Sports kuko hakenewe umuntu ukuze bihagije mu mutwe. Hari nyuma y’uko iyi kipe yari imaze guhagarika imishahara y’abakinnyi kubera icyorezo cya Covid-19.

Icyo gihe uyu mukinnyi yagize ati " Ku bwanjye ndumva ari ibintu bitumvikana kuko Perezida ntabwo yigeze agira uwo aganira na we aho ari ho hose. Byibura hari abakinnyi bamaze igihe mu ikipe aho mbere yo kujyana ibintu mu itangazamakuru yagakwiye kuvugana na bo (abakinnyi). Bityo ku bwanjye rwose ni ibintu ntumva, kubyukira ku bintu mu bitangazamakuru gutyo. 

Ubundi iyo uri Perezida rwose ugerageza kuvugisha abakinnyi. Twese turabizi ko bigoranye muri iyi minsi ntabwo turi gukina, nta buri kimwe, biragoye ariko byibura wishyure ½ cy’umushahara ariko ntabwo wabyuka uvuga uko gusa nk'aho nta muntu witayeho, nta muntu utekerezaho, nonese niba ari uko bimeze ni nde dukorera? Kubera iki turi hano? Kubera iki mu by'ukuri turi kugukorera?”.

Yunzemo ati " Nta bwenge afite, ntabwo akwiye kuyobora iyi kipe y’ubukombe. Iyi kipe ikomeye ikeneye umuntu ukuze bihagije mu mutwe, ushobora kuganira n’abakinnyi. Sinkeka ko n'abakinnyi bifuza ko aguma ku mwanya ariho ubu. Ndakeka abakinnyi batamwifuza ubu."

Nyuma y'aho Sarpong avugiye ibi, ubuyobozi bwafashe umwanzuro wo kumwirukana kandi ari uburenganzira bwe yaharaniraga. Si uyu gusa wirukanwe kubera kuvuga ibitagenda neza muri Rayon Sports kuko na Rutagambwa Martin yarirukanwe. Ibi bisa nk'ibyabaye kuri Munyandamutsa Augustin nawe ahagarikwa na FERWAFA.

2.Imvugo zitesha agaciro abantu no kubacamo ibice (Gutukana)

Nzamwita Vicent De Gaulle

Nzamwita aganira n’abanyamakuru kuwa Kabiri taliki 21 Werurwe 2017 mu muhango wo kwerekana Antoine Hey nk’umutoza mushya w’Amavubi, yavuze ko bizaba ari ubwa mbere u Rwanda rwitabiriye irushanwa rya CAN. 

Yagize ati “Muzi ko twagiye muri CAN dukoresha abanyamahanga. Kuri ubu bavuye mu ikipe y’igihugu, ni nk’aho uhaye umwanya abana b’Abanyarwanda n’umurongo wo kwigaragaza kugira ngo bahe ingufu ikipe y’igihugu yacu. Ikipe y’igihugu ni iy’abana bacu ubu. Ibyo kujya muri CAN sinjya mbitindaho kuko ni nk’aho kuri njyewe tutagiyeyo kuko twakoreshaga abanyamahanga kandi iyi gahunda turimo uyu munsi ni iya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yatekereje kera ariko kugira ngo ijye mu bikorwa byarananiranye.”

Yakomeje agira ati “Ubu tuyirimo kandi iryo deni rizashira tujyanye abana bacu muri CAN kuko kujya gukina ku rwego nk’urwo muri Afurika cyangwa ku Isi ntabwo ujya gukinisha amaguru gusa, ukinisha icya mbere umutima, ukaba ufite gukunda igihugu". Iyi mvugo ya Nzamwita ntiyashimishije abakinnyi b'abanyarwanda bakiye Amavubi muri CAN ndetse n’abanyarwanda bose muri rusange kuko yatesheje agaciro abakinnyi ba mbere bakoze amateka mu Rwanda.

Munyakazi Sadate

Muri Nzeri 2019 Sadate yumvikanye abwira bamwe mu bahoze mu buyobozi bwa Rayon Sports ko ari ibisambo ndetse ari n’inyeshyamba imvugo itarakiriwe neza nabakunzi b’umupira .

Yagize ati ”Sinzemera ibisambo kuza kwiba Rayon Sports. Bazakore ibyo bashaka byose. Umunsi bizananira nzamanika amaboko, ariko igihe ntarayamanika bagomba kugendera ku murongo w’ukuri. Nibitaba ibyo ntaho twaba tuva nta n'aho twaba tugiye. Umuntu wese tuzagonganira mu gusenya Rayon Sports, igihe mukintije uyu mwanya nicayemo ntabwo nzabyemera’’.

Yakomeje agira ati ”Inyeshamba ni iki? Ngo ishyamba muri Rayon Sports ntirijya ricika, tuzaritema niturangiza dutwike ibihuru byaryo. Twe turi tayali, abarwanya Rayon Sports bitege ko turi tayali. Mwicare mu nama muharanire icyateza imbere Rayon Sports yanyu muve mu babarangaza”.

Munyakazi kandi yongeye kumvikana abwira abagabo bagenzi be bayoboye Rayon Sports ko ngo ibyo barimo abifata nko kwikinisha, ijambo benshi bageranyije nk’imvugo ya gishumba. Aganira na Radio 10, Munyakazi Sadate yavuze ko gufata icyo cyemezo cyo guhagarika komite ayoboye, abifata nko kwikinisha.

Ati “Twabibonye nk’ikinamico kuko umuntu ntiwamubuza kwikinisha. Impamvu mbyita gukina ikinamico, ntabwo babyuka mu gitondo ngo kuko bari abayobozi, ngo bahagarike Komite Nyobozi. Komite Nyobozi rero igira uko ijyaho, ikagira n’uko ibazwa ibyo ikora ndetse ikaba yanakurwaho icyizere binyuze mu mategeko”. Ibi yabitangaje nyuma y'aho Inama y’Ubuyobozi y’Umuryango Rayon Sports yatangaje ko yahagaritse Komite Nyobozi y’ikipe ikuriwe na Munyakazi Sadate.

3.Imishinga bemereye abanyamuryango ariko ntibayishyire mu bikorwa

Muri 2015 Nzamwita yemereye abanyamuryango ba FERWAFA ko ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru rigiye gutangiza imirimo yo kwiyubakira hoteli y’inyenyeri enye (4-Star hotel) ifite ibyumba 88 ishobora kwakira nibura amakipe atatu.

Nzamwita Vincent, wari umuyobozi wa FERWAFA icyo gihe yavugaga ko iyi hoteli ifite ingengo y’imari ya Miliyari 4 Rwf nk’inkunga y’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku Isi (FIFA) ikazubakwa iruhande rw’icyicaro cya FERWAFA ahakorera Polisi y’igihugu.

Kuba hoteli ari kimwe mu bitwara amafaranga menshi cyane mu gutegura umwiherero w’amakipe y’igihugu, Nzamwita yavugaga ko ari yo mpamvu bahisemo gutekereza kuri hoteli aho bamaze kubona 50% by’amafaranga FIFA yabemereye, asaga Miliyari 2 Rwf.

Aganira n’urubuga rwa FERWAFA, Nzamwita yaragize ati “Ni umushinga wadutwaye imbaraga nyinshi, umwanya munini n’ingendo nyinshi ngo abayobozi ba FIFA bawumve, bemere kuduha ariya mafaranga menshi mu gihe n’andi mashyirahamwe aba ayategereje.”

Yakomeje agira ati “Twifuza ko nibura igikombe cy’Afurika cy’abakina imbere mu gihugu (CHAN) kizabera mu Rwanda mu 2016 cyaba iyi hoteli yaruzuye, tuzasaba uwubaka gukora amanywa n’ijoro kugira ngo izakoreshwe ku buryo inyungu izavamo yajyanwa mu iterambere ry’umupira w’amaguru”.

FERWAFA yari ifite icyizere ko nibura buri mwaka amafaranga yatangwaga kuri hoteli aho ikipe y’igihugu ikorera umwiherero yazajya agumamo agakora ibindi bikorwa cyane iby’iterambere ry’umupira w’amaguru mu Rwanda. Kugeza n’ubu iyi hoteli ntiruzura ndetse hari n’amafaranga yagombaga kuyubaka yanyerejwe ndetse uyu Nzamwita yagiye no mu manza abiregerwa.

Munyakazi Sadate

Kuwa Gatandatu tariki 13 Nyakanga 2019 ni bwo hatangijwe ku mugaragaro umushinga uzafasha ikipe ya Rayon Sports kubona amafaranga azayifasha kwiyubaka no kuzabasha kubaka Stade yayo bwite, umushinga wiswe ’Gikundiro Stadium’.

Sadate Munyakazi icyo gihe wari ukuriye MK Sky Vision yazanye uyu mushinga, yavuze ko nibura bateganya ko abafana ba Rayon Sports bashobora kujya banywa nibura Essence igera kuri litiro ibihumbi mirongo itanu (50.000 L). Ukubye na 65 FRW Rayon Sports izajya ibona kuri buri litiro, usanga ko izajya ibona inyungu y’asaga Miliyoni eshatu ku munsi (3.250.000 FRW). 

Sadate avuga ko ku kwezi ubibaze neza usanga Rayon Sports izajya yinjiza agera kuri Miliyoni hafi 100 (97.500.000 FRW). Ubaze ku mwaka, usanga ko Rayon Sports yajya yinjiza asaga Miliyari y’amafaranga y’u Rwanda (1.170.000.000 FRW). Paul Muvunyi, wari Perezida wa Rayon Sports icyo gihe aganira na Rwanda Magazine yavuze ko uyu mushinga uje gufasha cyane Rayon Sports.

Ati " Iyi tariki ni itariki itazibagirana mu mateka ya Rayon Sports. Bakunzi, banyamuryango ba Rayon Sports turi kugenda twegera ibisubizo by’ibibazo twagiye duhura nabyo mu gihe kirekire gishize. Nshimira abakunzi ba Rayon Sports twabanye mu bihe byashize nakwita ko byarimo ubukene. Ubu tugiye kugura abakinnyi bo mu rwego rwo hejuru".

Yunzemo ati " Umuyobozi wa MK Card yatubwiraga ko vision (icyerekezo) ari stade ariko mbere y’uko tugera kuri stade, turashaka ba rutahizamu atari abo mu karere ...MOGAS yemeye gukorana natwe yahisemo neza cyane “.

Kugeza n’ubu amafaranga yavuye muri iyi gahunda ntihazwi aho yarengeye, ku buryo ikipe ifite ibibazo by’imyenda ibereyemo abakinnyi, haba imishahara y’amezi 3 ndetse n'amafaranga bagombaga guhabwa igihe bongeraga amasezerano ku buryo n’ubu abakinnnyi bagera kuri 5 bamaze kuyisohokamo kubera ibibazo by’amikoro. Ayo mafaranga yagiye hehe ko adakoreshwa ?.

4. Bose batakarijwe icyizere n’abanyamuryango basabwa kwegura gusa bahuriza kukubitera utwatsi

Aba bagabo bombi Nzamitwa na Sadate basabwe kwegura ku mirimo y’ubuyobozi babitera utwatsi ndetse birangira De Gaulle asoje manda ye yatorewe ariko ntiyabasha kongezwa indi.

De Gaulle

Ubwo yavugaga ko abakinnyi bakiniye igikombe cya Afurika cya 2004 abafata nk’abanyamahanga abakinnyi benshi barimo Karekezi Olivier, nyakwigendera Ndikumana Hamad Katauti, Mbonabucya Desire wari Kapiteni w’iyo kipe bamusabye kwegura ndetse abisabwa n’abandi banyarwanda benshi.

Nanone igihe Amavubi aterwa mpaga ndetse no kwambura ubwenegihugu bamwe mu bakinnyi bakiniye Amavubi, nyuma yaho u Rwanda rwasezerewe na Congo Brazaville, nabwo yasabwe kwegura.

Tariki ya 20 Kamena 2016, ni bwo Munyandamutsa yandikiye umuyobozi wa FERWAFA, Nzamwita Vincent De Gaulle amusaba kwegura ku mirimo ye kuko ntaho abaganisha mu mupira w’amaguru. Uyu yari umunyamuryango wa FERWAFA.

Munyakazi Sadate

Yasabwe kwegura n’Akanama Ngishwanama abitera utwatsi ndetse nyuma yaho ku wa Mbere tariki ya 25 Gicurasi ni bwo Inama y’Ubuyobozi y’Umuryango Rayon Sports yatangaje ko yahagaritse Komite Nyobozi y’ikipe ikuriwe na Munyakazi Sadate, gusa nabwo akomeza gutsimbarara ko binyuranyije n’amategeko n'ubwo byarangiye mu mategeko yerekana ko atakiri umuyobozi wa Rayon Sports.

Hari byinshi aba bagabo bombi bahuriyeho ntitwabirondora ngo tubirangize, gusa ibi bintu 4 bahuriyeho ni bimwe muri byinshi abakunzi b’umupira w’amaguru bazajya babibukiraho muri byinshi bahuje.

Umwanditsi: Olivier Muhiza-InyaRwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND