RFL
Kigali

Bimwe mu bihugu byo muri EAC byashyizeho uburyo bushya bwo gukusanya imisoro bwiswe ‘Digital Tax Technology’

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:27/05/2020 10:25
0


Bimwe mu bihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba (EAC) byashyizeho uburyo bushya bwise ‘Digital Tax Technology’ buzabifasha mu gukusanya imisoro ku buryo bworoshye. Muri ibyo bihugu harimo: Uganda, Tanzania na Kenya biteganya kuziba icyuho cyagaragaraga mu gushyiraho no gukusanya imisoro mu bigo mpuzamahanga by’ubucuruzi.



Mu Ukwakira 2018, Ikigo Gishinzwe Imisoro muri Uganda, URA (Uganda Revenue Authority) cyashyizeho uburyo bwa SICPA bwari bufite ikirango cyabwo ndetse na Kashe ibugaragaza nk’uburyo bwemejwe n’ikigo cya 'Uganda National Bureau of Standards'.

Uganda Revenue Authority yashyizeho uburyo bw’ikoranabuhanga, ariko ntibwatanga umusaruro nk’uko byari byitezwe. Komiseri wa URA wemewe n’amategeko, Patience Tumusiime Rubangumya yavuze ko hakozwe inyigo ndetse hashyirwamo n’umuhate kugira ngo hashobore kumvikanishwa uburyo bwa SICPA ubwo ari bwo.

Muri raporo yashyizwe hanze na URA mu kwezi kwa mbere kw’uyu mwaka wa 2020, yavugaga ko SICPA yafashije abantu 21 bakora ibicuruzwa ndetse inafasha abantu 11 binjiza ibicuruzwa mu gihugu. 

Ms Rubangumya yongeyeho ko mbere yo gukoresha ubu buryo bwa SICPA babanje kujya mu bihugu byo muri Afurika y’Uburasirazuba bisanzwe biyikoresha basanga nta kibazo itwaye bahitamo no kuyizana mu gihugu cyabo.

Yagize ati ” Twabonye amakuru afatika aho bakoresha iri koranabuhanga, twiga n'uburyo barikoresha mu gutanga serivici nziza, kandi twasanze ikora neza. Uganda rero yasanze iri koranabuhanga rya SICPA rifite akamaro kenshi cyane twe duhitamo kurikoresha mu buryo bwo gukusanya no gushyiraho ibiciro by’umusoro mu cyiswe 'Digital Tax Collection (Digital Tax Stamps System)'.

Komiseri w’imisoro y’imbere mu gihugu cya Tanzania Abdul Mapembe, we yavuze ko babonye ubwiyongere bw’umusoro watangwaga kuri 35.5% na 5.6% by’umusoro waturutse ku bucuruzi bw’itabi n’inzoga za wine, hagati mu mwaka wa 2019 na 2020 ugereranyije n'iyabonekaga mu gihe cy’ingengo y’imari y’umwaka wose.

Muri 2018/2019, abakusanya imisoro babonye amashilingi Miliyari 25.8, gusa byaje kwiyongera bigera kuri Miliyari 39.96 z'amashilingi mu gihe cy’ingengo y’imari ya 2019/2020 hakoreshejwe ubu buryo bw’ikoranabuhanga.

Tanzania Revenue Authority yahuje amakompanyi 19 akora inzoga , amacupa y’amazi ndetse n’itabi mu kwezi kwa Mutarama 2019 no muri Kamena. Umuyobozi wa Tanzania Revenue Authority ushinzwe abatanga serivisi z’abatanga imisoro no kubigisha, Richard Kayombo yavuze ko iri koranabuhanga ryihutishije ibikorwa byo gukusanya imisoro rigakuraho izimira ry’imisoro imwe n'imwe.

Muri Kenya iri koranabuhanga naho rirakoreshwa cyane cyane mu nganda zikora ibinyobwa by’imitobe (Juice) no mu zindi zikora ibyo kunywa bidasindisha. Muri rusange bigaragara ko ubu buryo bukomeje gutanga umusaruro mwiza muri Afurika y’Uburasirazuba aho bwamaze gutangira gukoreshwa.

Nk'uko bikubiye mu itangazo dukesha Abarn Communications dukesha iyi nkuru, ubu buryo bushya bw’ikoranabuhanga bwo gukusanya imisoro mu bihugu byo muri EAC, ntabwo bwaje gukuraho abasoresha imbere mu bihugu ahubwo ni izindi mbaraga zibunganira.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND