Kuri
uyu wa Kabiri tariki 26 Gicurasi 2020, nibwo uyu myugariro witwaye neza muri
uyu mwaka w’imikino wa 2019/20, yongereye amasezerano y’imyaka ibiri, azamugeza
muri 2022 akinira AS Kigali.
Bishira
Latif akaba yiyongereye kuri Rurangwa Mossi na Michel Rusheshangoga bamaze
kongera amasezerano muri iyi kipe, cyane ko ari bo bayoboye ubwugarizi bw’iyi
kipe y’umujyi wa Kigali.
As
Kigali FC kandi, ikaba yaraguze Rugirayabo Hassan bakuye muri Mukura VS,
wasinye amasezerano y’imyaka ibiri, ndetse na rutahizamu Hussein Shaban
Tchabalala bakuye muri Bugesera FC nawe akazabakinira imyaka ibiri.
Hari
n’andi mazina bivugwa ko ashobora kwinjira muri iyi kipe kugira ngo irusheho
kwitegura neza umwaka w’imikino utaha wa 2020/21.
Gusa
ariko hari n’andi mazina y’abakinnyi iyi kipe ishobora kurekura bakajya
gushakira ahandi numa yo guhembwa umushahara w’ukwezi kwa Gatanu, barimo
myugariro Nshimiyimana Marc Govin ndetse na rutahizamu ukomoka muri Cameroon
Patrick Essombe Ekandjoum kubera umusaruro mucye batanze.
Bishira yasinye imyaka ibiri muri AS Kigali

Bishira Latif niwe uyoboye ubwugarizi bwa AS Kigali mu myaka ibiri itambutse