RFL
Kigali

Leta y’u Butaliyani yatangaje igihe Serie A izasubukurirwa

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:26/05/2020 16:14
0


Minisitiri wa siporo mu gihugu cy’u Butaliani Vincenzo Spadafora yatangaje ko shampiyona y’u Butaliyani ‘Serie A’ iri mu zikunzwe n’abatari bake ku Isi, ishobora gusubukurwa hagati ya tariki 13 na 20 kamena 2020 nubwo icyorezo cya COVID-19 kikigaragara muri iki gihugu.



Kuri ubu amakipe yo mu Butaliyani yemerewe gusubukura imyitozo gusa igomba gukorwa abakinnyi badakoranaho mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’iki cyorezo.

Kimwe n’ahandi hose ku Isi, shampiyona y’u Butaliyani yasubitswe muri Werurwe 2020, kubera icyorezo cya Coronavirus cyibasiye abatuye Isi.

Kuba u Butaliyani ari kimwe mu bihugu byazahajwe n’iki cyorezo, abayobozi muri Leta ntibifuza icyatuma iki cyorezo gikwirakwira, akaba ariyo mpamvu birinze guhita basubukura ibikorwa by’imikino kugira ngo babanze bareke ibintu bisubire mu buryo icyorezo kigabanuke.

Minisitiri wa siporo muri iki gihugu Vincenzo Spadafora aganira na Rai TG3, yatangaje ko ‘Serie A’ ishobora gusubukurwa hagati ya  tariki 13 na 20 kamena 2020, kabone nubwo iki cyorezo kikigaragara mu baturage.

Yagize ati“Turi kwiga ku matariki abiri ashoboka tugatangira imikino ya Serie A, kuri 13 cyangwa 20 Kamena 2020, inama igomba kubisesengura igafata umwanzuro izakorwa vuba aha”.

“Ababishinzwe barahari  bazasuzuma isubukurwa ryuyu mwaka w’imikino kandi birasa nibyemejwe kuko amakipe yatangiye imyitozo , kuwa Kane , tuzafata umwanzuro ku hazaza y’iyi shampiyona”.

Umwanzuro uziga kugusubukura uyu mwaka w’imikino uzafatwa kuri uyu wa kane maze iyi shampiyona ikagera ikirenge mu cya bundesliga yasubukuwe tariki ya 15-Gicurasi.

Shampiyona yasubitswe Juventus iyoboye urutonde rwa shampiyona aho  irusha Lazio ya kabiri inota rimwe gusa mu mikino 26 imaze gukinwa.

 

Muri Kamena2020  shampiyona y'u Butaliyani irasubukurwa






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND