Airtel Rwanda
Kigali

El Salvador: Abagororwa 36 basanganywe coronavirus nyuma y’uko ababayobora banze kubahiriza amabwiriza yo kwirinda

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:26/05/2020 20:52
0

Bamwe mu bagororwa bafungiye muri gereza ya El Salvador basanzwemo coronavirus nk'uko ushinzwe ubuzima muri iyi gereza yabitangaje, ibikorwa byo gupima abantu no kubashyira mu kato birakomeje kugirango iyi virus idakomeza gukwirakwira hose.



Umuyobozi wa gereza, yabwiye abanyamakuru ko imfungwa 25 zasanganywe coronavirus muri gereza irimo imfungwa zirenga 1200 ziri mu ishami rya San Vicente. Yongeyeho ko gereza ya Quezaltepeque hafi y'umurwa mukuru, irimo imfungwa 1,980, yagaragayemo abarwayi 11 bose hamwe bakaba 36.


Ati: "Twatangiye kuvura no guha akato aba bantu". Muri buri gereza harimo agace ko gushyiramo abarwayi". Iyi gereza ya Salvador yaje gukurikiranwa cyane nyuma yuko guverinoma muri Mata ishyize ahagaragara amafoto atangaje y’abagororwa benshi ndetse bambaye ubusa kandi bacucikiranye nta buryo bwo kwirinda iki cyorezo buhari.


El Salvador yatangaje ko abantu 1,983 ari bo banduye coronavirus naho abagera kuri 35 akaba ari bo bamaze gupfa


Src:  Reuters






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

Inyarwanda Art studio
Inyarwanda BACKGROUND