RFL
Kigali

Menya byinshi ku nkuru y’urukundo ruhebuje rwa Bonnie na Clyde bamamaye kubera ubujura

Yanditswe na: Editor
Taliki:25/05/2020 17:00
0


Abahanga mu bijyanye n’ubumenya muntu, abasizi ndetse n’abahanzi ni gacye uzabona bahurira ku ngingo ivuga ku rukundo, aha ni naho benshi bahera bavuga ko urukundo nta muntu uruzi cyangwa warusobanura uretse uwahiriwe muri rwo. Tugiye kukugezaho byinshi ku nkuru y’urukundo ruhebuje rwa Bonnie na Clyde yamamaye bitewe n’ubujura bagiye bagara



Abahanga bavuga ko urukundo bigoye kurusobanura gusa bamwe bagerageza kurusobanura ko ari amarangamutima adasanzwe, intekerezo, ibyuyumviro bidasanzwe, kubaha, umuntu agirira mugenzi we. Gusa ibyo byose uwakunze abigira atitaye ku mico, imyitwarire y'uwo akunze.

Urukundo ariko umuntu ashobora kurugirira ibindi bintu bitandukanye aha twavuga aho umuntu ashobora gukunda ikintu runaka cyangwa se inyamaswa n’ibindi byinshi.

Urukundo mu myaka myinshi yatambutse rwabaye ingingo yagiye ivugwaho n’abantu benshi batandukanye harimo: abafilozofe, abanditsi, abasizi n'abahanga benshi banyuranye aho bose wasangaga batavuga rumwe ku gisobanuro cy’ijambo urukundo. Ijambo ‘’I love you” cyangwa Ndagukunda usanga benshi baragiye bariha ubusobanuro bwinshi butandukanye.

Hari inkuru nyinshi z’urukundo twagiye twumva mu matwi ya benshi, harimo nk’inkuru ya Romeo na Julliette yanditswe na William Skakespare, zimwe bakavuga ko zitabayeho ariko reka turebere hamwe inkuru y’umusore n’umukobwa (Bonnie na Clyde) yabayeho, benshi basomye bakanareba Filime nyinshi zabakinweho.

Ubuzima bwa Bonnie Elizabeth Parker

Bonnie Elizabeth Parker yavutse kuwa 1 Ukwakira 1910, muri Rowena, Texas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yari umwana wa kabiri mu muryango w’abana batatu. Se umubyara yari umwubatsi, yaje kwitaba Imana ubwo Bonnie yari afite imyaka ine gusa.

Nyina umubyara Emma Parker yaje kwimukana umuryango we ku ivuko ry’ababyeyi be, mu mujyi wa Cement mu Burasirazuba bwa Dallas. Bonnie amaze gukura yaje kuba umusizi ubwo yari ari mu ishuri, aho yanditse imivugo myinshi itandukanye aha twavuga nka: “The Story of Suicide Sal”na “The Trail’s End”. Uyu mukobwa yanakundaga gusoma inkuru z’urukundo (Romance Novels).

Ubwo yari ageze mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye Bonnie yaje guhura na Roy Thornton. Nyuma yaho gato aba bombi baje kuva mu ishuri, baza kurushinga kuwa 25 Nzeri 1926, iminsi itandatu mbere y'uko yizihiza isabukuru y’amavuko y’imyaka 16.

Uyu mugabo we Roy yaje kujyanwa muri gereza aho yakatiwe imyaka igera kuri itanu, aho yashinjwaga icyaha cy’ubujura mu mwaka 1933. Thornton wari umugabo wa Bonnie yaje kwitaba Imana kuwa 3 ukwakira, 1937 ubwo yaraswaga agerageza gutoroka gereza ya Huntsville State Prison. Nyuma y’urupfu rw’umugabo we Bonnie yaje gusubira muri Dallas kubana na nyina.

Ubuzima bwa Clyde Chestnut Barrow

Clyde Chestnut Barrow yavutse kuwa 24 Werurwe 1909, mu mujyi wa Ellis County muri Texas. Clyde yari umwana wa gatanu mu muryango w’abana barindwi, umuryango wabo bari abakene b’abahinzi. Ababyeyi be bari Henry Basil Barrow na Cumie Talitha Walker.

Clyde n’umuryango we baje gutura muri Dallas ahagana mu 1920, aho baje mu gace mu burengerazuba bw’uyu mugi hari hatuwe n’abantu b’amikoro macye. 

Uyu musore yagiye afungwa cyane, nko mu mwaka 1926 ku myaka 17 y’amavuko aho yaje gutabwa muri yombi na polisi ubwo yageragezaga gucika, aho yari akurikiranweho icyaha cyo gutinda gutirura imodoka yari yakodesheje.

Nyuma yaho gato nabwo yaje kongera gufatirwa mu bujura hamwe n’umuvandimwe we Buck Burrow, uretse ubu bujura yakoze na nyuma yaho kuva mu 1927 kugeza mu 1929 yagiye afitirwa mu bujura butandukanye harimo nko gufungura imitamenwa, kwiba mu maduka no kwiba imodoka. 

Bonne Parker na Clyde Barrow baje guhura gute?

Aba bombi baje guhura muri Mutarama 1930 mu rugo rw’inshuti ya Burrow Clyde muri Dallas, Clyde yari afite imyaka makumyabiri naho Bonnie yarafite imyaka cumi n’icyenda y’amavuko. Aba bombi ni bwo baje guhura batangira umubano wabo gutyo.

Nyuma yaho gato, uyu musore yaje kujyanwa muri gereza ashinjwa ubujura. Ubwo yarari muri gereza yagerageje gutoroka gereza akoresheje imbunda yari yashakiwe na Bonnie, gusa nyuma yo kugerageza gutoroka gereza, yaje gufatwa asubizwa muri gereza.

Clyde yaje gusohoka muri gereza muri Gashyantare 1932, gusa nyuma yo gusohoka muri gereza aba bombi baje kujya bafatanya mu byaha byinshi bitandukanye. Nyuma gato mu 1932, baje kujya bagendana n’umusore witwaga Raymond Hamilton aho ubujura bwabo bakoreshaga n’intwaro. Uyu Hamilton yaje kubavamo aho mu Gushyingo 1932, yaje gusimburwa nuwitwa William Daniel Jones.

Ivan M. Burrow umuvandimwe wa Clyde Burrow ubwo yarafungiye muri gereza ya Texas State Prison, yaje kurekurwa kuwa 3 Werurwe 1933, nyuma y’imbabazi yahawe na guverineri wa leta ya Texas. Nyuma yo kuva muri gereza yaje kwihuza n’umuvandimwe we mu gukora ubujura, ntibyatsinze n’umugore we Blanche nawe yaje kwihuza nabo bakora itsinda ry’abantu batanu, ni ukuvuga (Bonnie,Clyde, Ivan, Blanche umugore we na Daniel Jones twavuze haruguru).

Iri tsinda ryabo ryakoze ubujura bwinshi butandukanye, aho wasangaga bahora mu bitangazamakuru bitandukanye. Polisi yagiye ibahiga cyane kabayicika gusa nko kuwa 3 Nyakanga 1933, mu mugi wa Lowa baje kurasana na Polisi aho Buck Burrow umuvandimwe wa Clyde yaje gukomereka bikabije naho umugore we Blanche yaje gutabwa muri yombi na Polisi. Daniel Jones nawe mu Gushyingo 1933, yaje gutabwa muri yombi na polisi muri Houston, Texas.

Nyuma yuko itsinda ryabo rwagiye rigabanuka nibwo Bonnie na Clyde bakomeje gukora ibikorwa byabo by’ubujura ari babiri gusa. Kuwa 22 ugushyingo 1933, polisi yo muri Dallas, Texas yateze aba bombi agatego ngo bafatwe mu gace ka Prairie, gusa baje guca mu rihumwe polisi ubwo yabaminjiragaho urufaya rw’amasasu ni bwo baje kwiba imodoka berekeza Miami, muri Oklahoma. Nyuma yaho bakomeje ubujura bwabo, aha twavuga nko kuwa 21 Ukuboza 1933 bateye bakaniba umuturage wo mu gace ka Shreveport, muri Louisiana. 


Kuwa 16 Mutarama 1934, aba bombi bacikishije imfungwa zigera muri eshanu muri gereza ya Eastham State Prison, muri izi mfungwa eshanu harimo na Raymond Hamilton wigeze kuba mu itsinda ryabo.

Mu gihe bacikishaga izo mfungwa nibwo baje kurasana nabacunga gereza, azi mfungwa zaje kurasa abacunga gereza babiri bakoresheje imbunda zo mu bwoko bwa Automatic Pistols. Mu gucika kwabo bafashwaga na Clyde wari ufite imbunda yo mu bwoko bwa machine gun.

Aba bombi bakomeje gukora urugomo rwinshi rutandukanye, aha twavuga nko kuwa 1 Mata 1934 baje gushyamirana n’abakozi babiri bakoraga kuri station ya Essance muri Grapevine, Texas. Ni bwo Polisi yahageze igerageza kubambura imbunda, bahita barasa bamwe muba polisi bari aho.

Ikigo gishinzwe iperereza muri Amerika FBI (Federal Bureau of Investigation), cyatangiye kubahiga bukware kubera ibyaha byinshi bitandukanye bari bakurikiranweho. Aho mu kubashakisha bakoreshaga Ibipapuro biriho amafoto yabo, ibikumwe byabo (Fingerprints), n’ibindi byinshi bitandukanye muri Leta zose za Amerika.

Abakozi ba FBI bakomeje ikigorwa cyo kubashakisha nibwo baje guhabwa amakuru na bamwe mu baturage bo muri Louisiana, nibwo baje kubona amakuru ko bibye imodoka bakerekeza muri Leta ya New Orleans.

Kuwa 13 Mata 1934, Mu iperereza ryakozwe n’abakozi ba FBI muri Ruston, Loiusiana bamenye amakuru ko aba bombi baherereye mu majyepfo ashyira uburengerazuba bwaka gace ka Ruston.

 Kuwa 23 Gicurasi 1934, nibwo abapolisi bo muri Leta ya Louisiana bafatanyije nabo muri Texas bamenye amakuru ko baherereye hafi n’agace ka Sailes muri Loiusiana nibwo babateze agaco mu bihuru, aho bari babategereje.

Bidatinze kuri uwo munsi, ku manywa y’ihangu nibwo aba bombi baje kugaragara bari mu modoka bakimara guhura na polisi bagerageje guhunga ariko, babaminjiraho urufaya rw’amasasu bombi bahita bahasiga ubizima.

Ibintu by’ingenzi utigeze umenya kuri Bonnie na Clyde

·         Bonnie yapfuye acyambaye impeta y’uwahoze ari umugabo we Roy Thornton

·         Clyde yagerageje kujya mu gisirikare cya Amerika cyirwanira mu mazi (US Navy) ariko ntibamwemerera

·         Aba bombi nubwo bakoraga ubujura ahantu hatandukanye, kwiba banki ntabwo babikoraga

·         Clyde ubwo yari muri gereza yikuyeho amano abiri, agirango adakora imwe mu mirimo yo muri gereza

·         Bonnie na Clyde bifuzaga ko bombi bazashyingurwa hamwe, ariko nyuma bashyinguwe ahantu hatandukanye

Aba bombi babaye ibyamamare, aho inkuru yabo yanditswe mu bitangazamakuru bitandukanye, ibitabo, Indirimbo, n’amafilime menshi aho twavuga nka: The Bonnie Parker Story(1958), Bonnie and Clyde(1967), The Highwaymen(2019), Amafilime y’uruhererekane aca kuri Television(Television Series) harimo nka: Bonnie & Clyde: The True Story(1992), Timewatch(2009) n’izindi nyinshi zitandukanye.

Sources: fbi.gov & biography.com & history.com & Bonnie Parker and Clyde Burrow by Jessica Farra & Wikipedia, britannica.com.

Umwanditsi: Soter Dusabimana-InyaRwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND