Itangira ry’Impeshyi muri Amerika ryatumye abantu batubahiriza ingamba zo kwirinda Covid-19, benshi buzuye ku mazi nta mask
Mu gihe muri Leta zunze ubumwe z’Amerika bari mu gihe cy’impeshyi,
byatumye abantu benshi bahurira ku mazi ndetse n’ahandi hantu ho kuruhukira bituma
abantu batubahiriza ingamba zo kwirinda coronavirus
Muri leta zunze ubumwe za amerika niho hapfuye abantu benshi
ku isi bazize coronavirus kuko abagera ku 100.000 bahasize ubuzima ndetse
abangana na 1.626.000 barayandura, muri iki gihe cy’itangira ry’impeshyi rero
abantu bahuriye muri za parike n’ahandi ku mazi
birengagije ingamba zo kwirinda ariko abashinzwe ubuzima bakomeza gusaba
abantu kubahiriza amategeko yo kwirinda iki cyorezo
Kuri ubu abashinzwe umutekano bari kurara ku nkombe hirya no
hino bareba ko nta bantu begerana ndetse hari naho bari gufata umwanzuro wo
kwirukana bantu kugirango badakomeza kwegerana cyane ko hari abo bari gusanga
buzuye muri za piscine kandi nta mask bambaye, ibintu bishobora kubashyira mu
kaga
Src: News agencies
TANGA IGITECYEREZO