RFL
Kigali

Mc Buryohe yatangaje ko agiye gutangiza ihuriro ry'abashyushyarugamba anavuga ku mpano ya Mc Yashu

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:23/05/2020 14:01
0


Mc Buryohe umwe mu basore badashidikanwaho mu mwuga w'ubushyushyarugamba, yatangaje ko agiye gushyiraho ihurio ry’abakora uyu mwuga, aho yemeza ko bizaca akajagari ndetse bigafasha n’abandi kwigaragaza. Yashimangiye ubuhanga bwa Mc Yashu amwizeza ubufasha.



Mc Buryohe umwe mu bihariye imbaga nini y’abafana binyuze mu gutebya ndetse no gukora utuntu tunyura abamuri imbere mu mwuga w’ubushyushyarugamba yavuze ko afite gahunda yo guhuza abantu bakora umwuga wo kuyobora ibitaramo ariko ahereye kuri bamwe bakizamuka mu rwego rwo kubafasha.

Mc Buryohe yavuze ko ababazwa no kubona abandi bategura ibitaramo bitandukanye, bagasusurutsa abantu nyamara nabo babishoboye ariko ntibikorwe. Mu kiganiro na INYARWANDA, Mc Buryohe yagize ati”

Abakora uyu mwuga wo kuyobora ibitaramo nkeka ko ari twe musingi w’izindi mpano kuko burya nitwe tuziha umwanya wo kwigaragaza, sintekereza ko rero natwe tutakora ibirenze tugategura ibitaramo bizadufasha kwegera abafana bacu buri umwe muri twe akagaragaza icyo ashoboye gukora kandi ndabizi bizashoboka.

Ubundi iyi Coronavirus ni yo yatumye ntabikora vuba, gahunda zose naraziteguye. Ku bwanjye mbona dufite impano nyinshi ariko kuzibona no kuzigeraho ni ikibazo cyane cyane aba bakizamuka, ndashaka rero guhera kuri bene abo tukabafasha kwigaragaza”.


Mc Buryohe yakomeje avuga ko iyi gahunda nikorwa izafasha Abanyarwanda gukomeza kwishimira uyu mwuga ndetse no kuwibonamo. Yagarutse kuri Mc Yashu umusore wo mu karere ka Rubavu, uri kuzamuka neza yemeza ko azamufasha uko ashoboye kuko yamubonyemo impano ikomeye.

Yagize ati “Uyu mwana Mc Yashu aracyari muto namubonyemo impano ikomeye muri uyu mwuga mbona ko akwiriye gufashwa kuzamura urwego rwe nasanze rero ngomba kuzamufasha kuko arabikwiye kandi arabikunda”.

Mc Buryohe ugiye gushyiraho ihuriro ry'abashyushyarugamba yitezeho kuzamura impano muri uyu mwuga

Bahizi Gerard uzwi nka Mc Twika Umujyi / Mc Yashu impano ikomeye mu karere ka Rubavu mu mwuga wo kuyobora ibitaramo

Mu kiganiro na Mc Yashu yatangarije InyaRwanda.com ko yishimiye cyane igitekerezo cya Mc Buryohe avuga ko ari inzira nziza yo gutera imbere kuri bamwe bari barabuze aho bakwinjirira.

Yavuze ko ibyo Mc Buryohe afite muri gahunda nibikorwa azaba ari inzira nziza ibageza ku byiza mu mwuga wabo. Mc Buryohe na Mc Yashu bahurije ku nama zisaba Abanyarwanda kwirinda Coronavirus, bakubahiriza ababwiriza y'inzego z'ubuzima arimo no kwambara udupfukamunwa mu kwirinda icyorezo cya Coronavirus muri ibi bihe.

UMVA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA MC YASHU WEMEREWE UBUFASHA NA MC BURYOHE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND