RFL
Kigali

Niyo Sean yasohoye indirimbo yifashishijwe muri filime ‘Amaso’ yakinnyemo-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:21/05/2020 12:29
0


Umuhanzi akaba n’umunyamakuru Niyibizi Bonaventure [Niyo Sean], yasohoye amashusho y’indirimbo nshya ‘Uzaza ryari’, yifashishijwe muri filime ‘Amaso [Hirwa]’ yakinnyemo.



Iyi filime y’uruhererekane itegurwa na NNSI Company Ltd binyuze mu ishami ryayo ryitwa ‘Nika Cinema Rwanda’ ku bufatanye n’Akarere ka Ngoma ndetse na Radio Izuba/TV. 

Izashyirwa ku isoko icyorezo cya Covid-19 nigicogora, kuko hari ibindi bice bikiri gufatirwa amashusho.

Niyo uri mu bakinnyi b’Imena muri iyi filime, yabwiye INYARWANDA, ko yakuranye inzozi zo kuba umukinnyi wa filime kandi ko yatangiye kuzirotora umunsi yakinaga muri iyi filime ‘Amaso [Hirwa]’.        

Uyu muhanzi yavuze ko yagize uruhare rukomeye muri iyi filime, birimo kwifashisha ijwi rye mu ndirimbo zose zizakoreshwa muri iyi filime n’ibindi.

Iyi ndirimbo igaragaza umusogongero w’ibizagaragara muri iyi filime, ikagaragaza ibice bitandukanye bizaba biri muri iyi filime biherekejwe n’amagambo abisobanura n’ibindi.

Niyo avuga ko iyi filime ifite akamaro kanani ku muryango Nyarwanda ndetse n’Isi yose muri rusange.

Ati “Sinavuga inkuru yayo mu kwirinda ko yatwarwa cyangwa ngo yiganywe kuko inkuru ni ikintu gikomeye muri Cinema, gusa ni filime izagirira akamaro umuryango Nyarwanda ndetse n’Isi muri rusange kuko ufitemo inyigisho nyinshi ndetse n'amasomo y’ubuzima.”

Sean ni umunyamakuru wa Radio Izuba/Tv ukora mu gisata cy’imyidagaduro. Azwi na benshi mu ndirimbo zo Kwibuka nka ‘Ndibuka’, ‘Nzakomeza Kwibuka’ na ‘Rwanda Ihorere’.

Umuhanzi Niyo Sean yakinnye muri filime 'Amaso' anayikorera indirimbo izifashishwamo

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'UZAZA RYARI' YA NIYO SEAN YIFASHISHIJWE MURI FILIME 'AMASO'

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND