RFL
Kigali

Televiziyo zirindwi zo mu Rwanda zongewe ku mashene ya Canal+

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:21/05/2020 9:40
1


Sosiyete icuruza ibijyanye n’amashusho ya Televiziyo, Canal +, yatangaje ko yongeye televiziyo zirindwi zo mu Rwanda ku mashene yabo biturutse ku byifuzo by’abakiliya bakomeje kubisaba.



Canal+ ivuga ko ihora itekereza kugeza ibyiza ku bafatabuguzi babo, ari nayo mpamvu kuri shene zari zisanzwe yongeyeho Tv1, Authentic Tv, Genesis Tv, Flash Tv, KC2, BTN tv, Isango Tv zisanga Televiziyo y’u Rwanda (TRV) ndetse na Tv10. 

Ibi bivuze ko Televiziyo icyenda zo mu Rwanda zigiye kugaragara mu bihugu 20 bya Afurika, Canal+ igeramo.

Televiziyo nshya zongeweho zatangiye kugaragara ni Tv1, KC2, BTN tv, Isango Tv ni mu gihe Genesis Tv, Authentic Tv na Flash Tv zo zizatangira kugaragara ku wa 04 Kamena 2020.

Izi televiziyo 11 ziri ku rwego mpuzamahanga mu rurimi rw'Icyongereza n'Igifaransa, kandi ku giciro kimwe.

Izi televiziyo zose ziri ku kiguzi cya 7500frw iba inariho izindi 177 zizaba zigaragara mu Rwanda hose ndetse no mu bindi bihugu 20 by'Africa.  

Tuyishime Alain, ushinzwe Ubucuruzi muri Canal+ yabwiye INYARWANDA, ko bongeye umubare wa televiziyo kuri shene zabo ku bw’ubusabe bw’abakiliya babo bakomeje kubibasaba.

Ati “Ku bw’ibyifuzo by’abakiliya amashene yo mu Rwanda yongeyewe ku ifatabuguzi cya Canal+.”

Kongera izi shene kuri Canal+ bizanafasha u Rwanda gukwirakwiza umuco warwo hanze ndetse Abanyarwanda bari hanze bazongera kuba bahuye n'igihugu cyabo.

Muri ibihe aho ibyishimo byose bituruka kureba televiziyo abantu bari mungo, Canal+ izakomeza kugenda igeza ibyiza ku bafatabuguzi bayo.

Umuntu uri mu Rwanda kandi yabasha kubona shene z’Icyongereza: CN yibanda kuri Cartoon Network, TNT, A+kids na Love Nature.

Canal+ n’ikigo cy'Abafaransa cya mbere mu gucuruza ibijyanye na Televiziyo.

Canal + kandi irayoboye mu bjjyanye n'ifatabuguzi rya televiziyo muri Africa, Poland na Vietnam.

Canal+ ifite abafatabuguzi bagera kuri miliyoni 14 ku Isi hose; binyuze mu ishami ryayo rya Studio Canal, Canal + ni wo mu rungo uyoboye ku mugabane w’Iburayi mu kwerekana filime.

Canal + iri mu Rwanda kuva mu 2012 aho ifatanya n'ikigo Tele10, byose bihurira ku ntego yo kugeza amashusho kuri benshi.

Tuyishime Alain ushinzwe Ubucuruzi muri Canal+, avuga ko bagendeye ku byifuzo by'abakiliya bongeye televiziyo zirindwi zo mu Rwanda ku mashene basanganwe

Canal+ yatangaje ko yongeye televiziyo zirindwi zo mu Rwanda ku mashene yabo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Imfurayase Iddy 7 months ago
    Murahoneza igitecyerezo cyange nuko mwadufasha mukayereka imipira womurwanda kuri magic sport





Inyarwanda BACKGROUND