RFL
Kigali

Juno Kizigenza: Umuhanzi wahaye igikombe Buravan, yavuze uko yatoranyijwe na Bruce Melodie muri Label ye

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:20/05/2020 12:31
2


Umuhanzi Kwizera Bosco Junior wiyise Juno Kizigenza, yavuze ko urukundo rw’umupira w’amagura rwaganjijwe n’urw’umuziki bigera n’aho ategura ibihembo ashyigikira abanyempano.



Juno Kizigenza na Kenny Sol ni bo bahanzi babiri binjijwe muri Label Igitangaza ya Itahiwacu Bruce [Bruce Melodie]. 

Umunsi batangarijweho banasohoye indirimbo nshya, aho Kizigenza yasohoye iyitwa ‘Mpa Formula’, izindi ziri mu nzira.

Nta zina rinini afite mu basanzwe bakora umuziki nk’uko biri kuri mugenzi we, Kenny Sol wabanjirije mu itsinda Yemba Voice ryashyize umufuniko ku bikorwa byaryo.

Kizigenza ni umusore w’imyaka 20 y’amavuko wavukiye mu Karere ka Kicukiro mu Kagarama mu Mujyi wa Kigali. Avuka mu muryango w’abana barindwi.

Yarangije amashuri yisumbiye muri Agahozo Shalom Youth Villages (ASYV) mu 2019, aho yasoje amasomo mu Ishami ry’Imibare, Ubukungu n’Ubumenyi bw’Isi (MEG).

Yabwiye INYARWANDA, ko yiga mu mashuri yisumbuye yahakoreye ibitaramo, ndetse ategura ibihembo ‘Opus’ byatwawe n’abanyempano mu ngeri zitandukanye bo ku ishuri n'abandi bo hanze y'Ikigo barimo Yvan Buravan.

Avuga ko ari kimwe mu bintu bikomeye yabashije kugeraho akiri ku ntebe y'ishuri.

Asobanura ko ibi bihembo byategurwaga mu rwego rwo gushyigikira abanyempano, ariko baza no gutangira guha ishimwe umwe mu bahanzi bazwi mu Rwanda.

Ati “Twashyizemo icyiciro cy’umuhanzi ukunzwe n’urubyiruko rero batora Buravan turamutumira araza, ndetse adutera imbaraga atugira inama biri mu byanteye akanyabugabo.”

Kizigenza avuga ko yakuze akunda gukina umupira w’amagura akumva azawukomeza nk’umwuga ariko ageze mu mashuri yisumbuye yirundurira mu muziki.

Yavuze ko gukunda umupira ari nabyo byatumye Se amuha agatazirano ka ‘Kizigenza’ “kuko yabonaga ukuntu ncabutse muri byo ahita akampimba”.

Avuga ko urukundo rw’umuziki rwaganjije muri we, atangira kwiga gucuranga gitari na Piano birangira iby’umupira abishyize ku ruhande n’ubwo yari yarakuze yumva ko ari zo nzozi ze.

Kizigenza avuga ko icyo gihe yahise atangira gusubiramo indirimbo z’abandi bahanzi, aho yakoze iyitwa ‘Motigbana’ ya Olamide ayita ‘Fata umwana’ n’izindi.

Akomeza avuga ko ubwo Bruce Melodie yasohoraga indirimbo ‘Katerina’ yayisubiyemo [Cover], hanyuma umuntu wakoraga ku ishuri yigagaho akajya ayumvisha Bruce Melodie.

Asoje amashuri yisumbuye yabwiye Bruce Melodie n'uyu muntu wakoraga ku ishuri, ko ashaka gukora umuziki nk’umwuga, bemera kumufasha.

Ati “Urumva yari afite gahunda yo gufasha abahanzi bato, rero kuko nari narabimusabye amaze kumbwira ko izo ‘cover’ nazikoze neza, yahise ansezeranya kunyishyurira studio kugira ngo yumve ko nakora indirimbo nziza.”

Yavuze ko ku ikubitiro yakoze indirimbo ebyiri ariko Bruce Melodie ntiyazishimira, akoze iya Gatatu amubwira ko noneho batangira gukorana.

Kizigenza yavuze ko gutangira gukorera muri Label “bigiye kunyongerera imbaraga mu rugendo rwanjye rwa muzika ndetse bimfashe no kwagura imikoranire yanjye n’abantu batandukanye haba mu muziki no mu buzima busanzwe.”

Avuga ko zimwe mu mbogamizi yahuraga nazo harimo kutabasha kubona ubushobozi bwo gukora indirimbo mu buryo bw’amajwi n’amashusho, kuzimenyekanisha mu bitangazamakuru bitandukanye n’ahandi.

Juno Kizigenza yavuze ko yakuze akunda gukina umupira w'amaguru ariko ageze mu mashuri yisumbuye akurikira umuziki


Kizigenza yavuze ko afite byinshi azungukira muri Label Igitangaza ya Bruce Melodie

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'MPA FORMULA' YA JUNO KIZIGENZA

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Emery bayisenge2 years ago
    Juno komeza ubatwike kbx, songs nka nazubaye, nightmare zaradushenjaguye hano kampala, kuraje.
  • Kevine2 years ago
    Juno ndamukunda cyane





Inyarwanda BACKGROUND