USA: Kubera gushinjwa gutera kanseri y'intanga mu bana, uruganda rukora Puderi izwi nka Johnson's Baby Powder rwahagaritswe

Utuntu nutundi - 20/05/2020 7:17 PM
Share:

Umwanditsi:

USA: Kubera gushinjwa gutera kanseri y'intanga mu bana, uruganda rukora Puderi izwi nka Johnson's Baby Powder rwahagaritswe

Nyuma y’igihe kitari gito abahanga mu by’ubuzima batavuga rumwe kuri puderi y’abana izwi nka Johnson, aho bavugaga ko ishobora kuba itera kanseri, kuri ubu uruganda rukora iyi puderi rwahagaritse imirimo yarwo.

Iki cyemezo kije nyuma y'imyaka myinshi uru ruganda rwa Johnson ruri mu manza aho nyirarwo yategetswe kwishyura Miliyari y'amadolari y'indishyi ku bagizweho ingaruka n’iyi puderi.

Uhagarariye uru ruganda ati "Turakomeza gushikama mu mutekano wa Powder ya Johnson , Imyaka icumi y’ubushakashatsi bwigenga bwakozwe n’inzobere mu buvuzi ku isi zishyigikira ko puderi yacu nta kibazo ifite".

Uru ruganda rwongeyeho ko iki cyemezo cyari mu rwego rwo gusuzuma ibicuruzwa byarwo , Mu Kwakira yavuze ko isuzuma ryayo ryasanze nta kanseri iri mu ifu yabo nyuma y’ibizamini byakozwe n’ikigo cy’Amerika gishinzwe ibiribwa n’ibiyobyabwenge.

Uru ruganda rujuririra icyemezo cyo mu mwaka wa 2018 cyo kwishyura miliyoni 4.7 z'amadolari y'Amerika (miliyoni 3.6 z'amapound) y'indishyi ku bagore 22 bavugaga ko iyi puderi  yateye kanseri y’intanga mu bana babo. Kubera ko nta mwanzuro urafatwa kuri uru rubanza, byabaye ngombwa ko uru ruganda ruhagarika kugurisha iyi puderi.

Src: New York Times


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...