Paul Hagayi, umuramyi, umwanditsi w'indirimbo, akaba n'umu Producer, agarukanye imbaraga nyinshi mu muziki nyuma y'imyaka igera kuri ibiri yari amaze atumvikana cyane. Kuri ubu yamaze gushyira hanze indirimbo nshya yise 'Negamiye Imana' yasohokanye n'amashusho yayo.
Paul Hagayi umuhanzi nyarwanda uba
mu Buholandi, ni umugabo wubatse ufite umugore umwe. Yavukiye mu muryango wa
Gikristo, Se akaba ari Umushumba mu itorero rya ADEPR. Yavuye mu Rwanda mu
mwaka wa 2013, akaba yarasengeraga mu itorero rya ADEPR (Umudugudu wa Bugunga)
i Gicumbi. Kuri ubu asengera mu itorero rya Power of Prayer Church mu Buholandi
akaba ari n'umwe mu ba Worship leader mu itorero.
Yatangiye umuzika akiri umwana awutangirira
mu matsinda atandukanye. Mu mwaka wa 2014 ni bwo yatangiye kujya muri studio
gukora indirimbo ze wenyine za mbere muri Holland. Kuri ubu amaze
gusohora album 1 yise ‘Nta rindi zina’, ubu akaba ari gukora album ye ya
kabiri. Yifuza kugeza muzika ye ku bantu benshi kugira ngo ubutumwa bwa Kristo
burusheho kwamamara.
Umuramyi Paul Hagayi afite intego yo kugeza ubutumwa bwiza kuri benshi
Kuri ubu Paul Hagayi yamaze gushyira
hanze indirimbo ye nshya ‘Negamiye Imana’ izaba iri kuri album ye ya 2. Mu kiganiro na INYARWANDA, ubwo
yavugaga kuri iyi ndirimbo ye nshya, Paul Hagayi yagize ati “Muri iyi ndirimbo
’Negamiye Imana’ nahamyaga ko ubuzima bwacu buri depended (bushingiye) ku Mana
yonyine gusa kandi ko umurimo wayo dukora atari uwacu ahubwo yo yonyine
izawusohoza muri twe. Abafilipi 1:6”.
Yavuze ko yanditse iyi ndirimbo ubwo
yarimo yibaza ibibazo byinshi yabuze igisubizo. Ati “Iyi ndirimbo nayanditse mu
gihe narimo nibaza ubwanjye ibibazo byinshi naburiye igisubizo, hahandi uba
wumva hari intambara nyinshi urimo kurwana mu buryo bw’intekerezo aho rero ni
ho Imana yanganirije mu ijambo ryayo dusanga muri Yerermiya 1:5 (Nakumenye ntarakurema
kandi nakwejeje utaravuka). Numvise ngize imbaraga mu bugingo bwanjye, numva
nsubijwe n’ibyo bibazo byose nibazaga muri njye”.
Yunzemo ati “Icyo give nahise mfata guitar na telephone ntangira kwadika indirimbo gutyo .. Nimwumva iyi ndirimbo murahita mwumva ijambo rigenda rigaruka mu bitero byombi rivuga ngo (isi itararemwa wari umfite mu mugambi kandi ibyo wibwira kungirira ni ibyiza gusa)” Yadutangarije imirongo yo muri Bibiliya yifashishije yandika iyi ndirimbo, ati “Nifashishije ibi bice muri Bibiliya mu kwandika iyi ndirimbo Zaburi 139:2-5;Abafilipi 1:6”.
Umuramyi Paul Hagayi uri gutunganya
album ye ya kabiri, yamenyesheje abakunzi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana ko abahishiye
byinshi kandi byiza na cyane ko ubu yamaze kugarukana imbaraga nyinshi. Kuri ‘Social media’ (Facebook,Instagram,Twitter na
Youtube) akoresha amazina ye asanzwe ari yo Paul Hagayi”.Uyu muramyi aherutse
kurushinga n’umukunzi we Odette Bakunda mu birori bibereye ijisho byabereye mu
Buholandi mu mpera za Nyakanya 2019.
Paul Hagayi na Odette Bakunda bakoze ubukwe mu 2019
TANGA IGITECYEREZO