RFL
Kigali

Ibigugu byo muri Tanzania mu rugamba rwo kwegukana rutahizamu Michael Sarpong

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:19/05/2020 21:23
0


Ibitangazamakuru bitandukanye byo muri Tanzania bikomeje kwandika ku bigugu bibiri bifite amateka akomeye mu mupira w’amaguru wa Tanzania, kuri ubu biri mu rugamba rukomeye rwo kwegukana rutahizamu ukomoka muri Ghana, Michael Sarpong, uherutse kwirukanwa muri Rayon Sports azira gutuka Sadate Munyakazi uyobora iyi kipe.



Ku wa mbere tariki 18 Gicurasi 2020, ikinyamakuru cya Mwanaspoti cyandikirwa muri Tanzania, cyanditse ko Yanga Africans na Simba Sports Club, ziri kurwanira Michael Sarpong. Ikipe ya Yanga bivugwa ko ari yo yamuganirije mbere, nyuma bamwe mu bayobozi ba Simba na bo baramuhamagara.

Michael Sarpong ubwe yemeje aya makuru, avuga ko yaganiriye n’ubuyobozi bw’aya makipe yombi.

Yaqgize ati “Nagiranye ibiganiro na Yanga kandi bigenda neza, kugeza na n’ubu ndacyategereje”. Sarpong yanavuze kandi ko bamwe mu bayobozi ba Simba SC bamuhamagaye bifuza ko yaza kubakinira.

Sarpong avuga ko we gukina ari akazi ke, ko yiteguye gukinira uwo ari we wese uzamuha ibyo azaba yifuza ariko kandi akavuga ko ategereje ko icyorezo cya COVID-19 kizagabanyuka akabona gufata umwanzuro ku bijyanye n’ikipe azakinira.

Michael Sarpong ari mu bakinnyi bafashije Rayon Sports gutwara igikombe cya shampiyona ya 2018/2019 mu mwaka we wa mbere aho yatsinze ibitego 16 muri shampiyona n’ibitego 6 mu gikombe cy’Amahoro.

Sarpong yageze muri Rayon Sports avuye muri Dreams FC yo muri Ghana, naramuka aguzwe azagenda nk’uwigurisha (Free Agent) kuko nyuma yo kwirukanwa na Rayon Sports ubu nta masezerano bafitanye.

Hari n’andi makuru avuga ko Akanama Ngishwanama ka Rayon Sports nako kamucungiye hafi kugira ngo azakinire iyi kipe mu mwaka utaha w’imikino.

 

Michael Sarpong ashobora kwerekeza muri imwe mu makipe akomeye muri Tanzania






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND