RFL
Kigali

Jack Ma yateye umugongo ubuyobozi bwa Softbank yari amazemo imyaka 13 nyuma yo guhomba Miliyari $18

Yanditswe na: Eric Misigaro
Taliki:19/05/2020 16:44
0


Umukire wa mbere mu Bushinwa akaba n'umwe mu bari gutanga ubufasha buhambaye muri iki gihe cya covid-19, Jack Ma yatangaje ko agiye gusezera ikigo cya Soft Bank nyuma y’igihombo kitari icyo kwihanganirwa. Uyu mukire uherutse guhagarika kuyobora ikigo yishingiye ’Alibaba’ yavuze ko muri iyi Nyakanga aba yaretse kuba mu bayobozi ba Softbank.



Softbank nyuma y'uko itangaje ko yahombye agera kuri Miliyari $18 mu gihe cy’umwaka, Jack Ma yatangaje ko agiye kuva mu buyobozi bw'iki kigo. Kuwa 25 Kamena 2020 ni bwo inama ngarukamwaka y’iki kigo izaba, kuri uyu munsi ni bwo Jack Ma azahita yegura ku mirimo yo kuba umwe mu bayobozi b'iki kigo.

Jack Ma yari amaze imyaka 13 ari mu buyobozi bukuru bw’iki kigo gusa yaje gutangaza iyi nkuru yo kwegura bisa nibutunguranye. Jack Ma ufatwa nk’umubyeyi wa Alibaba mu cyumweru gishize ni bwo yatangaje ko ari we mukire wa mbere mu Bushinwa ku butunzi bungana na Miliyari $43.2 nk'uko urubuga rwa Forbes rubyerekana.

Uyu mugabo ni umwe mu bahiriwe n’ubucuruzi bwo kuri murandasi ikaba intyoza mu kwigisha ubucuruzi binyuze mu Manama menshi agenda yitabira, ukwegura kwa Jack Ma ahanini kwashingiye ku kuba ashaka kubona umwanya munini wo gukora ibikorwa byiganjemo iby’ubugiraneza.

Ku rundi ruhande, ntabwo Jack Ma ari iki kigo ataye kuko na Alibaba yashinze ntabwo akiri umwe mu bayobozi bayo kuko yeguye mu mwaka 2019 ubutegetsi abuha Daniel Zhang. Ibikorwa by’ubugiraneza bya Jack Ma abikora binyuze mu kigo cye kitwa Jack Ma Foundation ndetse n’ikindi cyashinzwe n’ikigo cya Alibaba cyitwa Alibaba Group Founder.

Src: techcrunch






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND