RFL
Kigali

Udahemuka Louis: Umusore ufata amashusho ukataje mu muziki yasohoye indirimbo yise‘Yahweh’-YUMVE

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:19/05/2020 16:21
0


Umuhanzi akaba n’umwe mu bafata bakanatunganya amashusho y’indirimbo na filime, Louis Udahemuka [Louis] yasohoye indirimbo ya kabiri yise ‘Yahweh’, ivuga ku gukomera ku Mana.



Louis n'ubwo akora umwuga wa Cinema ntibyamubujije gukoresha indi mpano yo kuririmba no kwandika indirimbo, aho amaze gusohora indirimbo ‘Ni wowe’, 'Hora Rwanda' n'iyi nshya yise 'Yahweh'.

Mu 2019 yashinze itsinda ry’abanyempano zitandukanye aryita ‘Once Voice Rwanda’. Asanzwe kandi ari umwanditsi, umuhimbyi n’umuririmbyi.

Iyi ndirimbo ‘Yahweh’ ni nk’isengesho ryo guha Imana icyubahiro no kuyishyira hejuru. Yabwiye INYARWANDA, ko yayikoze mu rwego rwo kwibutsa abantu ubushobozi bw’Imana, ko ari Imana yo kwiringira no kwubahwa mu bihe byose.

Louis Udahemuka ni umwe mu bagize uruhare mu gufata no gutunganya amashusho ya filime ‘Serwakira’ ya Silver Production ‘Seburikoko’ n’izindi.

Ubu ari gukora ku mushinga wa filime ‘Indoto ya Zacu Ent’, aho ayibereye umuyobozi ufata amashusho akanayatunganya, ndetse ari guhimba umuziki uzakoreshwa muri iyi filime.

Uyu musore kandi ari gutunganya amashusho ya filime y’uruhererekane ‘Papa Sava’ inyuzwa kuri Youtube. Yinjiye mu bijyanye n’ifatwa ry’amashusho no kuyatunganya nyuma yo gusoza amasomo ye muri Kwetu Film Institute.

Udahemuka Louis [ubanza ibumuso] agira uruhare mu gutunganya filime 'Papa Sava' ya Niyitegeka Gratien

Louis usanzwe ufata amashusho ya filime n'indirimbo anashyize imbere gukora umuziki

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'YAHWEH' YA UDAHEMUKA LOUIS [LOUIS]






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND