RFL
Kigali

Umukobwa ukiri muto ufite ibiro 300 arifuza kuba umugore ubyibushye ku Isi akagira ibiro 450- AMAFOTO

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:19/05/2020 14:10
0


Mu gihe benshi mu bagore bahora bifuza umubiri unanutse kandi uteye neza, uyu mugore we ni igitangaza kuko yifuza kuba umugore wa mbere ku isi ubyibushye.



Monica Riley, w'imyaka 27, umunyamideli ku rubuga rwa Big Beautiful Women, arashaka kuba umugore ukomeye kwisi.,Afite ibiro birenga 300, arashaka gukomeza kurya ibiryo kugeza ubwo azaba atakibasha kubyuka.



Feeder Sid, umukunzi wa Monica umufasha kongera ibiro, amara igihe ategura ibyo kurya bya calorie no ndetse anagaburira umukunzi we akoresheje umuyoboro kugira ngo amufashe kubyibuha gusa uyu mukunzi we avuga ko akeneye ubufasha kuko bimugora gukarabya Monica cyangwa kumutembereza.



Uyu mukobwa ukiri muto yagize ati: "Intego mfite ni ukugera ku biro 450 nkabona gutuza nibwo nzumva meze nk'umwamikazi ati ntegereje ko bangaburira niryamiye gusa . Mfite abafana 20.000 kuri interineti kandi bakunda kureba uko nibereyeho".



Monica avuga ko azaruhuka aruko agize ibiro byinshi kuruta ibyo afite kandi afite icyizere ko azabigeraho

Src: Santeplusmag.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND